Hagiye gushyirwaho uburyo bwo kwisuzumisha Coronavirus ku bashaka kujya hanze bakishyura ibihumbi 50 Frw

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Nyakanga 2020 saa 04:18
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko hagiye gushyirwaho uburyo bwo kwisuzumisha Coronavirus ku bashaka kujya hanze, aho Abanyarwanda bazajya bishyura ibihumbi 50 Frw naho umunyamahanga akishyura amadolari 100.

Ibihugu bitandukanye bikomeje gufungura ingendo z’indege ariko abazikora bagasabwa kubanza kwisuzumisha Coronavirus bakagaragariza inzego z’ubuzima z’aho bagiye kujya ko batanduye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 20 Nyakanga 2020, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yatangaje ko mu minsi iri imbere iyi serivisi yo gupima abagiye kujya hanze izatangira gutangwa.

Yagize ati “N’abashaka kujya hanze, turi gushyiraho uburyo bwo kwisuzumisha hariya imbere ya Serena Hotel hari Laboratwari y’Igihugu, ku buryo uwashaka kwisuzumisha yahaca akishyura ibihumbi 50 Frw ku Munyarwanda n’amadolari 100 ku munyamahanga.”

Yongeyeho ko n’abavuye hanze abenshi ari ho bazajya bafatirwa ibipimo bakanabasuzuma ko badafite Coronavirus.

Kuva tariki ya 1 Kanama 2020, u Rwanda ruzongera gufungura ingendo zose z’indege, ni nyuma y’uko zari zafunzwe muri Werurwe uyu mwaka kubera icyorezo cya Coronavirus.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko ‘abagenzi bagiye kujya mu mahanga bazaba bemerewe gupimwa mu gihe babikeneye. Bazajya basabwa kwipimisha nibura amasaha 24 mbere y’uko bahaguruka ku kibuga cy’indege. Mu gihe hari usanzwemo Coronavirus, azajya avurwa nk’uko biteganywa na Minisiteri y’Ubuzima, ikiguzi cy’ubuvuzi kizajya kishyurwa n’umuntu ku giti cye’.

Abagenzi bose barimo n’abanyura mu gihugu bakomeza ahandi, bazajya basabwa kwerekana icyemezo cy’uko bapimwe Coronavirus na Laboratwari zibyemerewe ibisubizo bikerekana ko batanduye, nibura amasaha 72 mbere y’uko bagera mu Rwanda.

Ku bagenzi baza mu Rwanda, bazajya bapimwa Coronavirus bwa kabiri bahageze ibisubizo bitangwe mu masaha 24, icyo gihe bategereje igisubizo bakazajya baba bari muri hotel zagenwe bazajya biyishyurira.

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 1582 banduye mu bipimo 210 236 bimaze gufatwa, 834 barayikize mu gihe 743 bakiri mu bitaro naho batanu bitabye Imana.

Abanyarwanda bashaka kujya hanze bazajya bishyura ibihumbi 50 Frw kugira ngo basuzumwe Coronavirus igihe babikeneye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .