00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagiye gushyirwaho uburyo bwo kwigisha abaturage amategeko mu kugabanya ibibazo bishyikirizwa RIB

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 28 Ukwakira 2022 saa 08:26
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yatangaje ko bagiye gutangiza gahunda yo kwigisha abaturage amategeko kugira ngo hagabanywe ibyaha byinshi bijyanwa ku Rwego rw’Ubugenzacyaha RIB, kubera kudasobanukirwa aho bakabaye babijyana.

Bikubiye mu butumwa yatanze kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Ukwakira 2022 mu gikorwa cyateguwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB cyo guhura n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’abahagarariye imiryango itegamiye kuri leta mu Mujyi wa Kigali.

Ni igikorwa cyari kigamije kuganira no gufata ingamba mu gukemura ibibazo byagaragaye mu turere dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali mu gikorwa cy’ukwezi kwahariwe serivisi za RIB mu baturage.

Cyayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’ Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney ari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Rtd Col Jeannot Ruhunga, Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa n’abandi bayobozi batandukanye.

Mu kwegereza serivisi za RIB abaturage bo mu Mujyi wa Kigali, uru rwego rwagiye mu mirenge irimo Ndera, Mageragere na Gahanga hakusanywa ibibazo bingana na 148 hakemurwa 41 mu gihe hari gukurikiramwa 107.

Ni ibibazo byose bishyirwa RIB, Minisitiri Gatabazi akavuga ko kugira ngo bimwe bigabanywe abaturage bakwiriye kwigishwa amategeko yaba asanzwe n’amashya buri wese akamenya icyo agomba gukora n’aho agomba kubariza.

Ati "Amategeko abaturage bakwiriye kumenya harimo iry’umuryango, iry’ibijyanye n’izungura, irangamimerere, iry’ubutaka, irijyanye n’ibidukikije, ay’ibikorwa remezo cyane ku bijyanye n’ingurane n’ibindi."

Yakomeje avuga ko na bo nk’ubuyobozi babona ko nta gahunda ihamye y’abayobozi b’uturere mu kwigisha abaturage amategeko gusa yemeza ko ari ingamba zafashwe zikaba zigiye gushyirwa mu igenamigambi bigatangira ubu ngubu.

Mu gihe uku kwezi gufite insanganyamatsiko igira iti "Guhabwa serivisi inoze ni uburenganzira bwanjye", ibibazo byagaragaye mu Mujyi wa Kigali bikubiye mu bice bibiri birimo iby’imbonezamubano na nshinjabyaha.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abayobozi b'inzego z'ibanze kujya basobanurir abaturage amwe mu mategeko baba batazi

Mu bibazo mbonezamubano harimo ibirebana n’ubutaka, ibyo kudatanga indezo no kutubahiriza uburenganzira bw’umwana, amakimbirane yo mu muryango n’iby’ingurane. Hakiriwe kandi ibibazo bijyanye no kutishimira ibyemezo by’inkiko, iby’ibyiciro by’ubudehe , iby’imanza zitarangizwa n’ibindi.

Ibi bibazo byose uko ari 103, ibibazo 27 muri byo byahise bikemurwa mu gihe 103 bigikurikiranwa kugira ngo bikemurwe.

Mu byaha nshinjabyaha hagaragaye ibyo gusambanya umwana, gukubita no gukomeretsa ku bushake, guhoza ku nkeke uwo bashingiranywe. Hari gukoresha ibikangisho , ubushoreke, ibyo kwinjira muri mudasobwa n’ibindi.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Rtd Col Jeannot Ruhunga yavuze ko impamvu ibibazo byose bigaragara kuri uru rugero ari uko buri nzego zihererana ibibazo byazo aho gukorera hamwe kugira ngo bikemuke burundu.

Ati "Igikorwa turimo ni icyo kugerageza guhuza inzego kubera ko nk’urwego ibibazo byinjiriramo umuturage iyo atazi ngo iki ni ikibazo nshinjabyaha we yumva RIB akumva ko ikemura ibibazo."

"Uko tugenda tubona ko ibibazo bitugeraho ibyinshi biba bitanatureba niho n’igitekerezo [cyavuye], igitekerezo cyo kuvuga ngo reka tuzajye tujya gukemura ibyo bibazo by’abaturage dufite izo nzego zose bireba zikeneye gutanga izo serivisi."

Nubwo hatakemuwe ibibazo byose Rtd Col Jeannot Ruhunga avuga ko mu gihe cy’ukwezi bamaze bazenguruka mu ntara zitandukanye habonetse umusaruro.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yagaragaje ko mu gukemura ibibazo abaturage bahura na byo bagerageza kongera abakozi kugira ngo ibibazo bikemuke. Yatanze nk’urugero ku bibazo bigendanye n’ubutaka aho bongereye ba noteri bashinzwe ubutaka mu kwihutisha izi serivisi.

Ibi bibazo byose byagaragaye byashikirijwe buri rwego bigendanye n’ibirureba harimo RIB ubwayo, inkiko, ubushinjacyaha, Minisitiri Gatabazi yavuze ko hagiye gukurikiraho igenzura mu nzego zitandukanye mu kureba aho ibi bibazo bigeze bikemurwa kuko umuturage agomba kuguma ku isonga.

Muri uku kwezi kwahariwe serivisi za RIB mu baturage hakemuwe ibibazo bitandukanye ibindi bihabwa umurongo
Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Rtd, Jeannot Ruhunga, yavuze ko inzego zitandukanye zikwiye gukorera hamwe mu gukemura ibibazo by'abaturage
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yagaragaje ko mu gukemura ibibazo by'abaturage habaho kongera abakozi batanga serivisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .