Uhereye ku bihugu biyobowe n’abagore ukageza ku bigo n’imiryango mpuzamahanga, abagore bagaragaje ubushobozi bwinshi bwo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus kimaze amezi arenga atandatu kizahaza abatuye Isi.
Ibihugu nk’u Budage, New Zealand na Taiwan ni bimwe mu bifite amanota meza mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus kandi byose biyoborwa n’abagore.
Mu Rwanda naho ubushobozi bw’umugore ntibwirengangijwe. Usibye guhabwa ijambo muri politiki y’igihugu, abagore banahawe amahirwe yo kwinjira mu bucuruzi, aho kugeza ubu umusaruro wabo ungana na 33% by’ubukungu bwose bw’igihugu.
N’ubwo hari byinshi byakozwe mu guteza imbere abagore mu Rwanda, hari na byinshi bikibasubiza inyuma birimo ubumenyi bucye n’ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa imishinga yabo.
Ibintu kandi byarushijeho kuzamba muri ibi bihe bya Coronavirus, aho myinshi mu mirimo n’ubucuruzi bukorwa n’abagore biri mu byazahajwe cyane na Coronavirus.
Mu rwego rwo kubafasha kongera kwisuganya, Umuryango Kora Coaching Group (KORA) wateguye ibiganiro bigamije kurebera hamwe uburyo abagore nka bamwe mu bazahajwe cyane n’ingaruka za Coronavirus, bafashwa kuzanzamura ubucuruzi bwabo ari na ko bakomeza kwiteza imbere.
Ibi biganiro biteganyijwe kuri uyu Gatanu, tariki ya 31 Nyakanga, bizaba hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo cya Coronavirus. Abazabyitabira bazifashisha YouTube channel, ari yo https://youtu.be/QTbsONLY-Ww, kuva ku isaha ya saa munani kugeza ku ya saa cyenda z’umugoroba ku masaha yo mu Rwanda.
Ibi biganiro bizatangwa na bamwe mu bagore bamaze kugera ku iterambere rigaragara, barimo Mitwa Ng’ambi, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya MTN Rwanda na Patience Mutesi Gatera, Umuyobozi wa TradeMark East Africa bikazayoborwa na Mireille Karera, Umuyobozi Mukuru wa KORA Coaching Group.
Bizagaruka ku miyoborere y’abagore mu gihe cy’ibyorezo n’uburyo bagira uruhare mu kuzahura ubukungu bworetswe na Coronavirus. Insanganyamatsiko izaba igira iti “Women in Leadership during Crisis: Leading through Economic Recovery”.
Muri ibi biganiro kandi hazatangirizwamo ikigega cya ‘Business Clinic’ kizaba kigamije guha ubushobozi no kwihutisha izanzamuka ry’ibikorwa by’ubucuruzi bikorwa na ba rwiyemezamirimo b’abagore byagizweho ingaruka na Coronavirus.
Iki kigega kizatangizwa ku bufatanye bwa KORA Coaching Group n’Ihuriro ry’abagore ba Rwiyemezamirimo mu Rwanda (RCWE), umushinga BPN Networks ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita Ku iterambere ry’abagore (UN WOMEN).
Mu bindi bizaganirwaho, harimo ibibazo bituma umubare w’abagore mu buyobozi ukiri hasi, dore ko 7% gusa by’abayobozi bakomeye ku Isi ari bo bagore. Harimo kandi ingamba zigomba gutafwa mu gihe n’ubundi Isi iri kuva mu bihe bya Coronavirus.
KORA Coaching Group ni umuryango nyafurika ufite ibikorwa mu Rwanda no muri Afurika y’Epfo, ibikorwa byawo byibanda ku guhugura no kugira inama abawugana cyane abafite ibikorwa by’ubucuruzi.
Uyu muryango kandi unafite ishami ryitwa KORA Coaching & Business Academy ritanga amahugurwa anatangirwamo impamyabumenyi ziri ku rwego mpuzamahanga.
Ubwo hakorwaga ibiganiro nk’ibi mu mpera z’ukwezi gushize
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!