Hagiye gukorwa inyigo ku mushinga w’ishyirwaho ry’ikigo gitanga ibizamini by’akazi

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 24 Mutarama 2019 saa 08:12
Yasuwe :
0 0

Ibizamini by’abapiganira akazi ka leta bikunze kuvugwamo urunturuntu rushingiye ku kimenyane, icyenewabo na ruswa ishingiye ku gitsina.

Raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Abakozi ba Leta by’umwaka wa 2017/2018, yamurikiwe Inteko rusange y’Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, ku wa 1 Ugushyingo 2018, yagaragaje ibibazo mu itangwa ry’akazi.

Komisiyo yatekereje ingamba nshya zo gushyiraho ikigo cyihariye gitegura, kikanatanga ibizamini cyiswe ‘‘Recruitment Center’’.

Iyi ngingo yagarutsweho mu nama yahuje Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena n’abayobozi ba Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abakozi ba Leta, kuri uyu wa 23 Mutarama 2019.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’’Igihugu y’Abakozi ba Leta, Muganza Angelina, yabwiye abasenateri ko igitekerezo cyakiriwe ndetse Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard asaba ko cyigwaho.

Yagize ati “Ku bijyanye n’ishyirwaho rya Recruitment Center, bisa n’aho Minisitiri w’Intebe yabigize umushinga. Turizera ko bizashoboka. Ndumva yaratanze n’umurongo w’uburyo twe (Komisiyo y’Abakozi), Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’ibiro bye twakwiga uko ubu buryo bwashyirwaho.’’

Iki kigo cyubakiye ku gitekerezo cyo kudatekereza ko hari umwanya uboneka ngo ujye gupiganirwa ahubwo abatsinze ibizamini bajya bashyirwa ku rutonde, bakazashyirwa ahakenewe umwanya uhuye n’ibyo batsindiye.

Perezida w’Inama y’Abakomiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Abakozi ba Leta, Habiyakare François, yatangarije IGIHE ko ishyirwaho ry’ikigo cyihariye rizakemura ibibazo bikiri mu mitangire y’akazi.

Yagize ati “Icya mbere bizakemura ni ireme ry’ibizamini bikorwa kuko ababikora babihuguriwe. Ibizamini bitangwa byakemanzwe kenshi kuko hari aho ubona ibibazo byabajijwe cyangwa abatanga ibizamini batabifitemo ubumenyi. Hari ikindi cyagaragaraga nko mu bibazo bihabwa abashaka akazi mu kiganiro, abakandida batabazwaga ibibazo bimwe.’’

Ubu Komisiyo igenzura abatanze ibizamini harebwa ubumenyi bwabo aho ibonye icyuho ibizamini bigasubirwamo.

Habiyakare yavuze ko imiterere y’igitekerezo itazakuraho ibizamini byatangwaga n’ingaga z’abanyamwuga.

Yagize ati “Ni byiza ko abatanga ikizamini baba urwego rumwe. Iyo atari rumwe hashobora kuzamo kunyuranya bishingiye ku mpamvu zitari ubunyamwuga ahubwo z’ubunyabuntu, yo kuvuga ngo uriya ni mwenewacu, haricyo twavuganye.’’

Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascène yavuze ko hakwiye gutekerezwa ku mikorere ivuguruye.

Yagize ati “Dukomeje gukora ibyo twishimira ko twagezeho uko bimeze byahinduka nk’ibisanzwe. Abashinzwe igenamigambi bakwiye kuba bari imbere mu mpinduka dukeneye.’’

Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu, Senateri Niyongana Gallican yashimangiye ko hakwiye gutekerezwa ku bizana impinduka nziza.

Yagize ati “Hakwiye imbaraga no ku bashinzwe abakozi mu bigo basa n’abatarumva ibigize imicungire y’abakozi. Igenamigambi rikwiye kuba rikora ku bintu byinshi. Dukwiye kunoza uko imicungire y’abakozi ijyana n’iy’urwego. Ibyo rushaka kuzageraho, abakeneye guhugurwa kugeza kuri wa wundi ukeneye gusezererwa.’’

Komisiyo y’Igihugu y’Abakozi ba Leta yakiriye raporo 104 z’amapiganwa, isura inzego 26, eshanu zitahurwamo ibiteye impungenge.

Hari aho yasanze abasaba akazi nyuma y’itariki ntarengwa kandi bakemererwa gukora ikizamini, abasaba akazi imyanya itaratangazwa, abashyirwa mu myanya badafite impamyabumenyi, abongerewe amanota mu kizamini cyanditse n’uwayagabanyirijwe akomanyirizwa gukora icyo mu kiganiro n’ibindi.

Komisiyo yakiriye ubujuririre ku bizamini bugera kuri 138, hasanzwemo 38 bufite ishingiro.

Abasenateri bunguranye ibitekerezo n'abayobozi ba Komisiyo y'Abakozi ba Leta
Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena baganiriye n’abayobozi ba Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abakozi ba Leta
Perezida w'Inama y'Abakomiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Abakozi ba Leta, Habiyakare François, yatangaje ko ishyirwaho ry’ikigo cyihariye rizakemura ibibazo mu mitangire y’akazi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'’Igihugu y’Abakozi ba Leta, Muganza Angelina, yavuze ko igitekerezo kiri kwigwaho
Visi Perezida wa Komisiyo y’Abakozi ba Leta (PSC), Kayijire Agnès

Amafoto: Himbaza Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza