Inkambi zose ziri mu Rwanda zirimo ibikorwa remezo by’ubuvuzi ku buryo urwaye ashobora kwivuriza ku kigo nderabuzima gifite ibikoresho n’abaganga, bimwe bikiri mu maboko y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, mu gihe ibindi byamaze gushyikirizwa Minisiteri y’Ubuzima.
Mu biganiro Minisitiri Maj Gen (Rtd) Albert Murasira yagiranye n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri SENA kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2024, yagaragaje ko hari gutegurwa gahunda yo gushyira impunzi zose mu bwisungane mu kwivuza ku bukoreshwa n’abaturage b’u Rwanda.
Minisitiri Murasira yavuze ko iyo gahunda barimo kuyisuzuma ku bufatanye na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINICOFIN) ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR), hagamijwe kureba amafaranga impunzi izajya yishyura buri mwaka.
Yagize ati “Impunzi ziba mu mijyi zose ziba muri Mituweli ariko n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi ribibafashamo, bishobotse mu mwaka utaha kuri gahunda, impunzi zose zigomba kujya zivuriza kuri Mutuelle.”
Imibare ya Minema igaragaza ko impunzi 9808 ziba mu mijyi zifashwa kwishyura ubwishingizi mu gihe babisabye mu gihe ababa mu nkambi bavurwa ku buntu.
Ati “N’aho baba [impunzi] basanzwe bivuriza mu nkambi bavurirwa ku buntu ugasanga n’Abanyarwanda iyo bagiyeyo na bo babavura, na bo hari igihe badatanga Mutuelle bavuga ko baturanye n’inkambi bazakomeza kwivuza.”
Yahamije ko mu gihe iyi gahunda yatangira gushyirwa mu bikorwa yazorohereza HCR mu kuvuza impunzi.
Uretse inkingo abenshi bahawe, impunzi zirenga ibihumbi 75 zasuzumwe hepatite B, mu gihe abarenga ibihumbi 89 basuzumwe hepatite C.
Imibare igaragaza ko u Rwanda rufite impunzi zirenga ibihumbi 135, zirimo izo mu nkambi ya Mahama icumbikiye ibihumbi 68.115. Izindi nkambi zirimo abantu benshi harimo Kiziba icumbikiye 14,350, iya Kigeme irimo 14,868, Mugombwa irimo 11,980 na ho mu nkambi ya Nyabiheke harimo 11,480.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!