00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagiye gukorwa ibarura rusange ry’abafite ubumuga hifashishijwe ikoranabuhanga

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 29 August 2022 saa 12:09
Yasuwe :

Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda, igiye gukora ibarura rusange ry’abafite ubumuga mu Rwanda kugira ngo hamenyekane umubare wabo bifashe mu igenamigambi.

Ubusanzwe imibare yakoreshwaga mu gutegura ingengo y’imari y’abafite ubumuga hakoreshwaga iyo mu 2012 bivuze ko bishoboka ko imibare yaba yariyongereye ugereranyije n’imyaka 10 ishize.

Imyiteguro yo gukora iri barura rusange hifashsishijwe ikoranabuhanga irarimbanyije kandi imibare izava mu ibarura ni yo izajya ikoreshwa mu gutegura ingengo y’imari igenerwa abafite ubumuga.

Biteganyijwe ko iri barura rizatwara nibura asaga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda kandi nk’uko Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga ibigaragaza, nibura 60% by’ingengo y’imari izakoreshwa mu gukusanya amakuru.

Kugeza ubu hari gukorwa igerageza kuri ubu buryo buzifashishwa mu kubarura ryatangiye mu byumweru bitatu bishize mu Karere ka Gasabo, rikazasozwa muri Nzeri 2022 hanyuma ibarura rusange ritangire mu Ukwakira 2022.

Nyuma y’iri barura rusange kandi guverinoma y’u Rwanda iteganya gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga buzakoreshwa buzwi nka ’Disability Management Information System (DMIS) buzajya bubika amakuru y’abafite ubumuga ku buryo yazorohereza abifuza gukora ubushakashatsi mu nzego zitandukanye z’abafite ubumuga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, Ndayisaba Emmanuel yavuze ko iri barura rizafasha mu kumenya imibare nyayo yo kwifashishwa mu bikorwa bitandukanye.

Ati “Ubu ntabwo dufite amakuru nyayo ku bafite ubumuga mu Rwanda. Akenshi dushingira ku makuru yakusanyijwe mu myaka 10 ishize. Iri barura rizabasha gukusanya amakuru urugo ku rundi. Turasaba abafite ubumuga n’imiryango yabo korohereza abakarani b’ibarura.”

Ndayisaba yavuze ko mu ibarura rusange ry’abaturage riri gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare rizagera no ku bafite ubumuga, ariko ibibazo bizakoreshwa bitatanga amakuru yose ku bafite ubumuga ari na yo mpamvu hagiye gukorwa iry’ibanda ku bafite ubumuga gusa.

Ati “Kuri twe kubona amakuru nyayo, dukeneye gukusanya amakuru ku mibereho y’abafite ubumuga. Ibibazo twateguye bizaba byibanda gake ku bumuga umuntu afite ahubwo butinde ku mbogamizi abafite ubumuga bahura nazo kandi ibyo bibazo biratandukanye bigendanye n’imibereho ya buri wese.”

Ndayisaba yagaragaje ko nibura hamaze gukoreshwa asaga miliyoni 360 Frw mu myiteguro yakoreshejwe mu kugura ibikoresho by’ibanze nka ’Tablets’ zizifashishwa mu gukusanya amakuru no guhugura abakarani b’ibarura.

Umuyobozi uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, Julianna Lindsey, yabwiye The New Times ko u Rwanda nirugira amakuru ahagije ku bafite ubumuga bizatuma bagerwaho na serivisi zibagenerwa.

Ati “Iyo igihugu gifite amakuru, ingamba zifatwa zibasha kugerwaho. Mu gihe u Rwanda ruzaba rwabonye amakuru azakoreshwa mu kumenya abafite ubumuga barimo abana izabafasha kugerwaho na serivisi bakenera. Guverinoma ishobora gukoresha ayo makuru mu kumenya ahagomba gushyirwa imbaraga n’aho kwitabwaho.”

Mu 2012 habarurwaga abafite ubumuga ibihumbi 446 gusa kuri ubu imibare y’abafite ubumuga ishobora kuzagera kuri miliyoni

Mu 2012 habarurwaga abafite ubumuga ibihumbi 446

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .