00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagiye gusuzumwa ibigikoma mu nkokora kwegereza ubuyobozi abaturage

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 31 January 2025 saa 07:10
Yasuwe :

Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ubusabane bigamije Amahoro (IRDP), Prof. Sylvestre Nzahabwanayo, yagaragaje ko hagiye gukorwa ubushakashatsi bugamije kugenzura aho u Rwanda rugeze mu kwimakaza amahame yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage.

Ku wa 30 Mutarama 2025, ubuyobozi bwa IRPD n’abafatanyabikorwa batandukanye bagaragarijwe ibipimo bazagenderaho mu gihe cyo gukora iryo suzuma.

Ni isuzuma rizakorerwa mu turere dutanu ari two Musanze, Bugesera, Gasabo, Gisagara na Karongi, bukazakorwa hagati ya Gashyantare na Werurwe 2025.

Ibyo bipimo byagezweho binyuze mu mushinga wiswe INKI (Indi Ntambwe mu Kwiyubakira Igihugu) bahuriyeho n’Ikigo cyo muri Norvège ‘NPA’ na Transparancy International Rwanda, ugaterwa inkunga n’ikigega cy’Abongereza gitera inkunga ibihugu biri gutera imbere.

Prof. Sylvestre Nzahabwanayo yavuze ko ubwo bushakashatsi bugiye gukorwa nk’igeragezwa ku nzego eshatu zirimo ubuhinzi, ubuzima n’ibidukikije ariko ko nyuma buzagurwa bakaba banareba ku zindi nzego biturutse ku makuru azaba yavuye mu igeragezwa.

Ati “Tuzatangirira ku buzima, dusuzuma uko kwegereza ubuyobozi abaturage bihagaze muri urwo rwego, mu bidukikije no mu buhinzi. Twahisemo izo nzego kuko zikora ku buzima bw’Abanyarwanda ku buryo bufatika ariko navuga ko turi kugerageza. Hari n’izindi nzego tuzazamo nk’uburezi ndetse n’ibikorwaremezo.”

Yavuze ko nyuma yo kwemeza igipimo kizifashishwa mu gukora igenzura, hagiye gukurikiraho guhugura imiryango itari iya Leta izagira uruhare muri icyo gikorwa.

Prof. Nzahabwanayo yavuze ko iyo umuntu akora isuzuma ku birebana no kwegereza ubuyobozi abaturage harebwa cyane ku bushobozi bw’inzego z’ibanze mu gutanga izo serivisi.

Yakomeje ati “Ese inzego z’ibanze zegerejwe abaturage zifite ubushobozi? Aha turavuga ubushobozi mu bumenyi n’ubushobozi mu bikoresho.”

Ikindi kirebwa ni ukureba niba serivisi zagaragajwe na Minisitiri w’Intebe ko zigomba kwegerezwa abaturage zaba zaregerejwe abaturage, kureba niba abaturage babona serivisi bitabagoye, badakoze urugendo rurerure n’ibindi.”

Harebwa kandi ubushobozi inzego z’ibanze zifite mu kubona ingengo y’imari ndetse n’uburyo ikoreshwa batibagiwe no kureba ku iterambere ry’umuturage no kuzana impinduka.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, wari uhagarariye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yagaragaje ko ubwo buryo bwatangijwe bugamije kureba ahaba hakiri imbogamizi ngo hanozwe n’aho aho bikorwa neza bibe byakwigirwaho n’izindi nzego.

Ati “Umwaka ushize hasohotse iteka rya Minisitiri w’Intebe risobanura gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage mu ngeri zitandukanye. Ibi bigaragaza uburyo bigenda bishyirwa mu bikorwa ariko bigashimangirwa n’icyegeranyo tugenda duhabwa buri mwaka n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere.”

Yashimangiye ko kwegereza ubuyobozi abaturage bigira ingaruka nziza mu iterambere ry’igihugu binyuze mu nzego zitandukanye.

Yatanze urugero rwo gukora igenamigambi yemeza ko iyo abaturage baganirijwe bashobora kugaragaza ibyifuzo byabo bishobora no gushingirwaho mu gutegura igenamigambi ry’uturere.

Umukozi mu Muryango uharanira kubaka Amahoro arambye ku Isi, Interpeace Rwanda, Margaret Mahoro, yagaragaje ko nk’imiryango itari iya Leta izagira uruhare muri icyo gikorwa haba mu gukora ubwo bugenzuzi ndetse no kurebera hamwe icyakorwa ngo ahakiri intege nke hashyirwemo imbaraga.

Ubushakashatsi ngarukamwaka ku miyoborere bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), buzwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS), bwasohotse mu 2024, bwagaragaje ko inkingi y’umutekano n’ituze ry’abaturage yaje ku isonga mu byishimirwa n’abaturage n’amanota 93.82%.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yagaragaje ko iryo suzuma rizatuma hamenyekana ahakiri imbogamizi
Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ubusabane bigamije Amahoro (IRDP), Prof. Sylvestre Nzahabwanayo, yashimangiye ko icyo gikorwa kitazanga umusanzu ukomeye ku gihugu
Dr. Aggée Shyaka ni umwe mu bateguye ibipimo bizagenderwaho muri ubwo bushakashatsi
Hagaragajwe impamvu hakenewe gukora isuzuma ku kwegereza ubuyobozi abaturage
Umujyanama wa Mufti w'u Rwanda, Sheikh Sulaiman Mbarushimana, yagaragaje ko n'abayobozi b'amadini bakwiye guhabwa umwihariko
IRDP igiye gukora isuzuma rigamije kureba ibikibangamiye kwegereza ubuyobozi abaturage
Hagaragajwe ko iki gikorwa kizafasha kumenya ibyo kunoza kurushaho
Abitabiriye iki gikorwa beretswe ibipimo bizifashishwa mu gukusanya amakuru
Hagaragajwe ko kwegereza ubuyobozi abaturage ari ingenzi mu iterambere ry'igihugu
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yari mu bitabiriye iki gikorwa
Umukozi ushinzwe umushinga muri NPA, Ntahobari Noel, yashimye iki gikorwa yemeza ko kizatanga amakuru y'ingenzi
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency International ishami ry'u Rwanda, Mupiganyi Apollinaire, yitabiriye iki gikorwa
Iki gikorwa cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye

Amafoto: Nzayisingiza Fidèle


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .