00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagiye gufatwa ‘impagararizi’ mu bushakashatsi bw’amabuye y’agaciro ya Lithium mu Rwanda

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 29 August 2024 saa 12:41
Yasuwe :

Ikigo cyo mu Bwongereza gikora ubushakashatsi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Aterian PLC cyatangaje ko ubushakashatsi kimaze iminsi gikora ku mabuye y’agaciro ya Lithium mu Rwanda bumaze gutera intambwe ishimishije, kuko muri Nzeri 2024 bazatangira gucukura bafata impagararizi (sample) zatuma bemeza ko bageze ahari amabuye ahagije byatuma batangiza ikirombe.

Mu bushakashatsi bw’amabuye y’agaciro, intambwe yo gucukura ibinogo bafata impagararizi itanga icyizere kuko ni ho bashobora kumenyera niba ayo mabuye ari munsi y’ubutaka, ingano yayo n’aho aherereye nyirizina.

Gutangira gufata impagararizi hashakishwa amabuye ya Lithium si ubwa mbere bikozwe kuko mu Ugushyingo 2023 byakozwe na Trinity Metals.

Lithium ni amabuye yatangiye kuboneka mu Rwanda mu 2020; uwo mwaka ni na bwo agaciro kayo ku isoko mpuzamahanga katangiye gutumbagira, igiciro cya toni imwe yayo kiva kuri 44.090$ cyariho mu 2022 kigera kuri 61.520% mu 2023.

Muri Kanama 2023, ibikorwa byo gushakisha amabuye y’agaciro byashyizwemo imbaraga, hasinywa amasezerano yahuriyemo ibigo bya Aterian PLC, RIO Tinto Mining and Exploration Ltd na Kinunga Mining Ltd.

Ni amasezerano yateganyaga ko ibikorwa byo gushakisha no gucukura amabuye y’agaciro ya Lithium n’andi ashobora kuboneka bikorerwa ku butaka bungana na hegitari 2,750 z’ubutaka buri mu Ntara y’Amajyepfo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Aterian PLC, Charles Bray yabwiye The New Times ko ibikorwa byo gucukura bashaka impagararizi bizakorerwa mu Karere ka Huye muri Nzeri 2024.

Ati “Turi kwagura ibikorwa by’ubushakashatsi aha mu Rwanda ndetse tuzatangira gucukura mu kwezi gutaha. Igikomeye aha ni uguhamya neza ko twakoze neza imirimo y’ibanze y’ubushakashatsi hanyuma tugahitamo uduce nyakuri two gucukura dushakisha lithium.”

Bray yavuze ko batazaguma muri Huye gusa, ngo bazakomereza no mu bindi bice by’Intara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba.

Kuri iyi ntambwe bacukura imyobo ibarirwa mu 10, bituma haboneka amakuru yizewe y’ubuso burimo amabuye, bikanoroshya inyigo yo gutangira gucukura mu buryo burambye.

Bray ati “Igihe tuzaba twatangiye gucukura tugakuramo amabuye y’impagararizi dushobora kuyasuzumisha ijisho cyangwa tukayajyana muri laboratwari. Nyuma y’aho ni ugufata icyemezo niba dutangiza ikirombe cyangwa dukomeza gushakisha.”

Lithium yifashishwa ku kigero cya 80% mu gukora batiri zifashishwa mu modoka z’amashanyarazi, bateri za telefone, iza mudasobwa, iza camera n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

Lithium irimo amoko atatu harimo spodumene, amblygonite n’iyitwa lepidolite. Ubu bwoko uko ari butatu mu bushakashatsi bw’ibanze bwagaragaje ko buri mu gace gacukurwamo amabuye y’agaciro i Ntunga.

Amabuye y'agaciro ya Lithium akenerwa cyane ku isoko mpuzamahanga kuko akoreshwa mu bikoresho by'ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .