00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagaragajwe uruhare rw’ikoranabuhanga mu kuzamura isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 March 2025 saa 05:57
Yasuwe :

Urwego rw’u Rwanda rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA) rutangaza ko hashyizweho ingamba z’ingenzi zigamije guteza imbere guhanga udushya kuri iri soko hifashishijwe ikoranabuhanga, ariko hagamijwe kurinda inyungu z’abashoramari ndetse n’isoko muri rusange.

Ibi byatangajwe mu kiganiro cyakozwe hifashijwe ikoranabuhanga cyahuje abafatanyabikorwa batandukanye b’isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda, ahaganirwaga uburyo ikoranabuhanga ritanga umusaruro mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu.

Abitabiriye iki kiganiro bagarutse cyane ku kamaro ko kugira amategeko asobanutse, ubufatanye bw’igihe kirekire n’uruhare rukomeye rwa gahunda ya ’Sandbox’ ya CMA Rwanda mu guhanga udushya kuri iri soko.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (CMA), Thapelo Tsheole, yemeza ko CMA hashyizeho ingamba zigamije gukoresha ikoranabuhanga hahangwa ibishya muri uru rwego rw’imari cyane ku isoko ry’imari n’imigabane, ariko hubahirizwa umutekano mu kurinda inyungu z’abashoramari kandi hubahirizwa amategeko.

Ati "Intego yacu ni ugutanga uburyo bufasha guhanga udushya mu gihe tunarinda inyungu z’abashoramari no kurinda umutekano w’isoko ry’imari."

Leila Rwagasana ukora muri Rwanda Finance Ltd, yasobanuye uburyo igihugu kigamije kuba igicumbi cy’imari ku rwego mpuzamahanga binyuze muri Kigali International Financial Centre (KIFC).

Yagize ati “Binyuze muri Kigali International Financial Centre turi gukora ibishoboka byose kugira ngo tureshye abashoramari mpuzamahanga n’ibigo by’imari bikoresha ikoranabuhanga,” yavuze kandi ko “Kugira amategeko asobanutse neza no gukorana n’inzego zitandukanye ni ingenzi cyane mu kugera kuri iyo ntego.”

Jerome Ndayambaje, Impuguke mu guhanga udushya hifashishijwe ikoranabuhanga muri CMA, yasobanuye imikorere ya porogaramu ya ’Sandbox’ n’uko itanga uburyo bwo guhindura politiki zijyanye n’igihe.

Yagize ati “Porogaramu ya ’Sandbox’ ya CMA igamije gufasha ibigo by’imari gusobanukirwa n’ibisabwa n’amategeko, ariko nanone ikabatera inkunga mu guhanga udushya twubahiriza amabwiriza. Iyi porogaramu idufasha kuvugurura politiki zacu mu buryo bwihuse bitewe n’ibigezweho ku isoko.”

Darius Mukiza ukora mu kigo cy’ubuhuza cya BK Capital yagarutse ku byo bungukiye muri iyo porogaramu, ati “Kuba twaragize uruhare mu gukorana n’abatanga serivisi zitandukanye ariko binyuze muri Sandbox ya CMA byaduhaye amahirwe yo kugerageza ibisubizo bishya by’ishoramari rishingiye ku ikoranabuhanga mu buryo buteguye neza. Iyi gahunda ni ingenzi cyane ku bashaka guhuza ikoranabuhanga ndetse no kuzamura isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda.”

Umuyobozi Mukuru wa Moneto Ventures, Samuel Njuguna, yashimye ubufatanye bwagaragaye mu gihe bageragezaga porogaramu yabo ya Tunzi App. Yagize ati “Porogaramu ya Sandbox yadufashije kunoza serivisi yacu no kwemeza ko yujuje ibisabwa n’amategeko. Ubufatanye nk’ubu hagati y’inzego zigenzura n’abahanga udushya ni ingenzi cyane mu iterambere rya FinTech.”

Hagaragajwe ko ikoranabuhanga rigira uruhare mu kuzamura isoko ry'imari n'imigabane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .