Iyi nkunga izibanda cyane mu gutuma u Rwanda rubona inararibonye zizafasha u Rwanda mu bijyanye no gukumira iki cyorezo ndetse no kongera ubushobozi bw’urwego rw’ubuzima muri rusange, kugira ngo rurusheho guhangana nacyo.
Muri ayo mafaranga, agera kuri miliyari 1.5 Frw azanyuzwa mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) akazagira uruhare mu gukaza ingamba zijyanye no kwirinda iki cyorezo ndetse no gukurikirana abanduye n’abo bahuye mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ryacyo.
Agera kuri miliyari 1 Frw azakoreshwa mu bijyanye no gufasha u Rwanda gukarishya ubunaribonye mu bijyanye no guhangana n’iki cyorezo. Ikipe y’abahanga 11 baturutse mu Bwongereza izafatanya n’itsinda ry’abaganga riri kugira uruhare mu kwita ku bagaragaweho na Marburg kugira ngo ibikorwa byo gukurikirana abo barwayi bikomeze bigende neza.
U Bwongereza kandi busanzwe bufite abahanga bari mu Rwanda aho bakorana na UNICEF ndetse na OMS mu guhangana n’iki cyorezo.
U Bwongereza kandi bufatanya n’u Rwanda mu bijyanye n’ubushakakashatsi kuri iki cyorezo, ku buryo bizarufasha kubaka ubushobozi buzatuma ruhangana n’ibindi byorezo mu bihe biri imbere.
Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe, yavuze ko u Bwongereza bwishimiye gufatanya na Guverinoma y’u Rwanda, ati “Dutewe ishema no gukorana na Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu rwego rwo guhashya iki cyorezo.”
Yongeyeho ati “Umusanzu w’u Bwongereza uzafasha u Rwanda mu guhangana na Marburg ndetse no kurengera ubuzima. U Bwongereza buzafatanya n’u Rwanda mu guhashya iki cyorezo mu buryo bwihuse.”
Kugeza ubu u Rwanda ruri kwitwara neza mu guhangana n’iki cyorezo dore ko rusigaranye abarwayi babiri ba Marburg, 15 bitabye Imana na 49 bakize. Inkingo 1629 zimaze gutangwa mu gihe ibipimo 6099 bimaze gufatwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!