00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagaragajwe uruhare rw’ababyeyi mu ngengabitekerezo ya Jenoside igaragara mu rubyiruko

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 5 May 2025 saa 06:15
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wa Never Again Rwanda, Dr. Joseph Nkurunziza Ryarasa, yagaragaje ko ababyeyi bafite uruhare runini mu ngengabitekerezo igaragara no mu bakiri bato kuko ruri ku kigero cya 70%.

Yabigarutseho mu biganiro yagiranye n’Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside byagarutse ku ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yo mu 2020.

Yerekanye ko nubwo hakozwe byinshi mu guharanira ko ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda bugerwaho 100%, hakiri ibyuho n’imbogamizi bikenewe gushyirwamo imbaraga ngo urwo rugendo rugerweho.

Muri byo yagaragaje nko kuba hakiri kugaragara ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere u Rwanda ruherereyemo, mu Banyarwanda bari hanze y’Igihugu ndetse no mu bari imbere mu gihugu barimo n’urubyiruko.

Yashimangiye ko kubona ingengabitekerezo igaragaza mu rubyiruko ari ikintu kigoye ariko yerekana ko akenshi haba harimo uruhare runini rw’ababyeyi bityo ko bakwiye kwigishwa kugira ngo bahinduke.

Ati “Akenshi mu bintu by’ingengabitekerezo ya Jenoside ababyeyi bafitemo uruhare rugera kuri 70%. Kuko akenshi abana hari ubwo bagirwaho ingaruka n’ibyo babwiwe n’ababyeyi kereka iyo bahuye na bagenzi baba bo bakabahindura.”

Yavuze ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu guhindura imyumvire y’ababyeyi cyane ko ari ibintu bishoboka bishingiye ku kuba bakwerekwa ububi bwabyo, bagasabwa kubyirinda no kubivamo.

Ati “Hakwiye gushyirwa imbaraga nyinshi mu kugira ngo ababyeyi bahinduke. Ababyeyi bo biroroshye kubahindura kubera ko iyo umuntu agenda akura anabyara, atangira kugira ubwoba, agatangira gucisha make.”

Yakomeje ati “Inzego zihagurutse, tukagira na gahunda yo guhuza ababyeyi n’abana, kubigisha cyangwa kubereka ibintu bishobora kubasubiza muri ya mateka atari meza byatanga umusaruro.”

Yavuze ko kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo ari ibintu bikwiye guhoraho kuko usanga abato bavoma amakuru atari meza bayakuye no ku mbuga nkoranyambaga cyangwa abari hanze bakayabwirwa na bamwe mu basaritswe n’urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Hakwiye gushyirwa imbaraga no kureba ukuntu gahunda za Ndi Umunyarwanda na zo zagera no kuri rwa rubyiruko rukiri muri Diaspora.”

Dr. Ryarasa kandi yongeye kugaragaza ko n’ubushomeri hari ubwo bushobora kuba intandaro y’ingengabitekerezo ya Jenoside kuri bamwe, bityo ko abantu bakwiye kubakirwa ubushobozi mu buryo bwose ku buryo ubumwe n’ubwiyunge bikomeza kuba ku isonga mu byo batekereza.

Yerekanye kandi ko urubyiruko rukwiye kuganirizwa no kwigishwa amateka, ariko rukanahabwa umwanya wo kuyumva no kuyatangaho ibitekerezo uko bikwiye kuko guhindura imyumvire bisaba guhozaho.

Perezida wa Komisiyo, Depite Madina Ndangiza, yagaragaje ko bakomeje gukusanya ibitekerezo no kurebera hamwe uko ubumwe bw’Abanyarwanda buhagaze, hagamijwe kureba imbogamizi zikirimo n’ibyakorwa ngo bukomeze gusigasirwa uko bikwiye.

Hagaragajwe ko uruhare rw’ababyeyi mu ngengabitekerezo ya Jenoside igaragara mu rubyiruko ruri kuri 70%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .