00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagaragajwe ko ibikorwa n’abiga siyansi mu Rwanda bikiri igitonyaga mu nyanja

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 10 Ugushyingo 2022 saa 11:18
Yasuwe :

Minisiteri y’Uburezi u Rwanda yatangaje ko iri gushyira ingufu mu kongera umubare w’abanyeshuri biga amaso y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga kandi bakiga neza kugira ngo bagire uruhare runini mu iterambere ry’igihugu bakoresheje ubuhanga bwabo.

Byagarutswe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri mu Rwanda (NESA), Dr Bernard Bahati, ubwo yitabiraga ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ubumenyi ku Isi, kuri uyu wa Kane.

Uyu munsi wizihirijwe mu Karere ka Nyanza wahawe insanganyamatsiko igira iti ‘Ubumenyi bugamije iterambere rirambye’.

Bamwe mu banyeshuri biga mu bigo bitandukanye byigisha siyansi mu Ntara y’Amajyepfo bagaragaje ibikorwa bakora birimo gukanika, amashanyarazi, amazi, amasabune, murandasi, amavuta n’ibindi bikomoka ku bumenyi bakura mu mashuri.

Umutoniwase Aline wiga amashanyarazi n’ikoranabuhanga yagaragaje ko amaze kugira ubumenyi bwinshi buzamufasha kwibeshaho asoje amashuri bitabaye ngombwa ko ajya gushaka akazi.

Yagize ati “Maze kumenya ibintu byinshi nko gushyira amashanyarazi mu nzu yose, gusuzuma ahari ibibazo mu miyoboro y’amashanyarazi nkabikemura n’ibindi bitandukanye. Nagiye kubyiga mbishaka kandi mbikunze, mbona nindangiza kwiga ari byo nzajya nkora mu rwego rwo kwiteza imbere.”

Nizeyimana Lambert na we yavuze ko yiga ihuzanzira (networking) kandi abyitezeho urufunguzo rw’ubuzima.

Ati “Maze kunguka ubumenyi bwinshi ku byo niga kandi nizera ko nzasoza amasomo mfite ubumenyi bwisumbuye buzamfasha gukora neza no kubaho neza.”

Dr Bahati yashimye ibikorwa n’abanyeshuri biga siyansi ariko agaragaza ko bikiri bike, asaba ko haba ubufatanye mu kubyongera no kuzamura umubare w’abiga amasomo nk’ayo.

Ati “Ku byo twabonye igihe twasuraga ibyo mukora; icya mbere ni uko urebye abanyeshuri bari hano bagize ibyo batwereka bakoze biga siyansi mu Rwanda, ugereranyije bajya bavuga mu Kinyarwanda ngo ni igitonyanga mu nyanja. Ni ukuvuga ngo ni gute ibi abanyeshuri batweretse hano n’abandi biga amasomo ya siyansi n’abo bajya babikora no mu mashuri yabo bidategereje uyu munsi mpuzamahanga wa siyansi.”

Yakomeje avuga ko ibyo abo banyeshuri bamuritse bikomoka ku nteganyanyigisho ishingiye ku bushobozi aho umuntu yiga ubumenyi ariko akabukoresha mu gukora ibintu bigaragara biteza imbere abaturage n’igihugu.

Dr Bahati yavuze ko imibare baheruka yo mu 2016 yerekanye ko muri rusange abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye na kaminuza biga siyansi mu Rwanda bari ku kigereranyo cya 42% ariko hari intego ko mu myaka mike iri imbere bazazamurwa bakagera kuri 80% kuko amateka y’Isi yerekana ko abantu nibatiga umumenyi n’ikoranabuhanga, gutera imbere bizagorana.

Kuri uyu munsi Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda, NIRDA, cyagaraje byinshi bitandukanye gikora kivuga ko cyiteguye gukomeza guhugura abakeneye ubumenyi bayifuza by’umwihariko abakora mu nganda.

Abanyeshuri biga siyansi bagaragaje byinshi bamaze kumenya
Leta yiyemeje kongera umubare w'abiga Siyansi by'umwihariko abakobwa
Kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa Siyansi byitabiriwe n'abayobozi batandukanye
Igihugu cy'Ubushakashatsi n'Iterambere mu byerekeye Inganda, NIRDA, cyagaraje byinshi bitandukanye gikora kivuga ko cyiteguye gukomeza guhugura abakeneye ubumenyi by’umwihariko abakora mu nganda
Umutoniwase Aline wiga amashanyarazi n’ikoranabuhanga yagaragaje ko amaze kugira ubumenyi bwinshi buzamufasha kwibeshaho asoje amashuri
Mu byo biga muri siyansi harimo no gukanika imodoka n'ibindi binyabiziga
Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard yashimye ibikorwa n’abanyeshuri biga siyansi ariko agaragaza ko bikiri bike, asaba ko haba ubufatanye mu kubyongera

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .