Ubu buribwe buzwi nka ‘dysmenorrhea’ bubaho mu minsi itatu ya mbere iyo umugore/umukobwa yatangiye kuva.
Ubushakashatsi bwanyujijwe mu kinyamakuru cya "Briefings in Bioinformatics’ bwagaragaje ko bishoboka ko agahinda gakabije gatuma uri mu mihango agira uburibwe bukabije, kurusha ikindi kintu cyose.
Bari bashingiye ku tunyangingo bavumbuye dufite aho duhuriza ibyo byombi.
Umwe mu bayoboye ubwo bushakashatsi witwa Dr John Moraros ati “agahinda gakabije n’uburibwe bw’imihango bigira ingaruka zikomeye ku bagore mu bice bitandukanye by’Isi, icyakora kumenya isano yabyo bigakomeza kugorana.”
Uyu mwarimu wigisha siyansi muri Xi’an Jiaotong-Liverpool University yo mu Bushinwa, agaragaza ko biyemeje gushakisha ihuriro ryabyo kugira ngo babone uko bakwita ku bagore/abakobwa bakunze kuzahazwa n’ibyo bibazo.
Abashakashatsi bakusanyije amakuru y’utunyangingo tw’abantu ibihumbi 600 bo mu Burayi n’abandi 8000 bo mu bice bya Aziya y’Uburasirazuba, badukuye mu bigo by’ubushakashatsi bitandukanye.
Basanze hari isano ya hafi y’agahinda gahakabije n’uburibwe bwo mu mihango.
Babonye ko kugira agahinda gakabije bishobora kongera ibazo byo kubabara umuntu ari mu mihango ku rugero rwa 51% kurusha utagafite.
Umwe mu bayobozi muri kaminuza yo muri Amerika yigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, agaragaza ko abantu benshi bafite agahinda gakanije bahura n’ububabare bwinshi iyo bahize ibibazo runaka ku mubiri.
Ashingira k’uko ubwonko bwakira bukanasesengura amakuru ajyanye n’uburibwe noneho ufite agahinda gakabije kubwihanganira bikagorana.
Yemeza ko imiti igabanya uburibwe izwi nka ibuprofen ishobora gufasha byuzuye ubabara ari mu mihango.
Abahanga mu bijyanye n’ubuzima babonye ko uburibwe mu mihango ndetse n’izindi mpinduka mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bishobora guteza ibibazo uwo bibaho birimo n’ako gahinda gakabije.
Ni ibintu byagaragaye ku bantu no ku nyamaswa mu bushakashatsi butandukanye, umwe mu barimu bo muri Yale University witwa Dr. Hugh Taylor ariko utaragize uruhare mu bushakashatsi na we arabishimangira.
Avuga ko ibibazo bijyanye no guhora umuntu ababara mu nda yo hasi ku mugore/umukobwa bishobora gutuma ubwonko butabifata nk’ibisanzwe, bikavamo ububabare budasanzwe mu bihe by’imihango, ibishobora gutera agahinda gakabije.
Bigaragazwa ko abagore bakunze kugira uburibwe mu bihe bari mu mihango bashobora no kugira ihungabana n’agahinda gakabije nyuma gato yo kubyara.
Abo bahanga mu by’ubuvuzi kandi bagaragaza ko kujya mu mihango umuntu akiri muto, ari indi mpamvu yo kuzahura n’ibibazo by’agahinda gakabije mu bihe biri imbere.
Bagaragaza ko niba ugize ibibazo byo kubabara uri mu mihango bitavuze ko ufite agahinda gakabije, ariko niba bibaho buri gihe, ibuprofen cyangwa amazi y’akazuyazi ntibigufashe ugomba kwihutira kujya kwa muganga bakareba ikibitera.
Batanga inama kandi ko ubuvuzi bwita ku buzima bwo mu mutwe n’ubw’imyororokere bigomba guhuzwa kugira ngo hagabanywe ibibazo abahura na byo bagira, ikindi abo bahanga mu buvuzi bakagaragaza ko gukora imyitozo ngororamubiri nka yoga, indyo yuzuye no gusinzira bihagije na byo bishobora gufasha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!