Ni ubutumwa bwatanzwe kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022, mu mahugurwa y’umunsi umwe yahawe abarenga 200 barimo abahesha b’inkiko b’umwuga, abanyamategeko b’ibigo n’inzego za Leta, abahagarariye Sosiyete Sivile n’abandi baturutse mu nzego zirimo izishinzwe Imfungwa n’Abagororwa, Ubugenzacyaha (RIB) n’izindi.
Yateguwe nyuma y’uko Komisiyo y’Igihugu y’Uburengenzira bwa Muntu [NCHR] ibonye ko hari ibibazo byinshi byagaragaye aho imanza zitarangizwa, izirangizwa nabi ugasanga bihabanye n’ibyo Itegeko Nshinga rivuga by’uko ibyemezo by’Inkiko bigomba kubahirizwa na buri wese.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga, Maître Munyaneza Valerien, yavuze aya mahugurwa azatuma buri wese atahana ubumenyi bukomeye mu kurangiza imanza.
Ati “Basanzwe babizi barabyize, bize amategeko ariko ni ukubakangura no kubashishikariza gukorana n’inzego kuko harimo inzego zitandukanye. Ikindi ni uko inzego zose zaba iza Leta n’iz’umutekano zifite inshingano yo gutanga ubufasha mu kurangiza imanza.”
Yakomeje agira ati “Icyo gihe rero hari abatari babizi ko bafite izo nshingano, barataha babizi ko umuhesha w’inkiko agomba gufashwa mu gikorwa cyo kurangiza imanza, ariko cyane icyo dushaka ni uko nk’abegereye rubanda, babashishikariza kwemera kurangirizwa imanza hatabayeho ingufu z’umuhesha w’inkiko cyangwa iza Leta.”
Raporo ya Minisiteri y’Ubutabera ya 2017/2018 yagaragaje ko mu manza 16,647 zari zaciwe muri uwo mwaka, izigera ku 8,168 [zingana na 49%] arizo zarangijwe.
Mu Ukuboza 2021, iyi Minisiteri yagaragazaga ko hakiri imanza ibihumbi 52 zaciwe n’Inkiko Gacaca zigejeje kurangizwa.
Bamwe mu bahesha b’inkiko b’umwuga bavuga ko kuba imanza zitarangizwa biterwa no gutinda kubona amakuru ahagije, bagasaba abatanga amakuru kujya bihutisha serivisi.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburengenzira bwa Muntu [NCHR], Mukasine Marie Claire yavuze ko hakenewe umwanya wo kuganira n’inzego zifite aho zihuriye n’irangizwa ry’imanza kugira ngo harebwe impamvu ituma imanza zitarangizwa cyangwa byanakorwa ntibikorerwe igihe.
Ati “Birumvikana ko hari inzego nyinshi zigomba kubigiramo uruhare, urangirizwa urubanza ku ikubitiro agize ubushake bwo kurangirizwaho urubanza ku neza byakoroha nta nubwo umuhesha w’inkiko aba akwiye guhura n’imbogamizi mu kazi ke.”
Yakomeje agira ati “Hari n’abagomba gufasha mu buryo butandukanye, ari ukwigisha abaturage, ari ukutitambika mu byemezo by’inkiko biba byafashwe, aho hose bafite uruhare bakwiye kubigiramo. Nyuma y’ibi biganiro twiteguye ko haza kubaho impinduka kandi mu kuganira turaza no kurasa ku bibazo nyakuri bihari, dufatire hamwe ingamba zashyirwa mu bikorwa kugira ngo uyu mwuga ukorwe neza kandi ubutabera butangwe.”
Umuyobozi w’Umuryango Rwanda Bridges to Justice, uharanira ko Abanyarwanda bagerwaho n’ubutabera, Bugingo John Bosco, yavuze ko kugira ngo ikibazo cy’irangizwa ry’imanza gikemurwe, abantu bajye babonera ubutabera ku gihe, byasaba ubufatanye no guhindura imyumvire.
Ati “Hakenewe ko bahugurwa ndetse n’ibiganiro bihoraho kubera ko imbogamizi ziba mu irangizwa ry’imanza ziratandukanye, guhugura ababishinzwe nicyo cyafasha Abanyarwanda kugera ku butabera buboneye.”
Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yatangaje ko iki ari icyiciro cya mbere cy’amahugurwa ndetse hari kurebwa uko n’ibindi byiciro bizahugurwa vuba birimo n’abo mu nzego z’ibanze.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!