Hagaragajwe impungenge ku baturage bambukira ku matiyo y’amazi ari hejuru y’umugezi wa Nyabugogo

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 12 Ugushyingo 2019 saa 08:56
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Murenge wa Kigali n’abo mu wa Kanyinya yo mu Karere ka Nyarugenge bambuka umugezi wa Nyabugogo banyuze hejuru y’amatiyo y’amazi barasaba ko bashyirirwaho ikiraro bajya bakoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Mu Mudugudu wa Ruyenzi mu Kagari ka Nzove no mu Mudugudu wa Kamenge wo mu Kagari ka Nyabugogo mu Murenge wa Kigali bamwe mu baturage bambuka umugezi wa Nyabugogo bagendera ku itiyo y’amazi iyinyura hejuru ndetse hari impungenge ko bamwe bashobora kugwamo cyangwa itiyo ikazangirika.

Hari amakuru y’uko hari umwana uherutse guhanuka kuri iyo tiyo ubwo yari agiye kwiga agwa mu mugezi wa Nyabugogo bimuviramo gupfa n’umubiri uburirwa irengero.

IGIHE yatembereye muri aka gace iganira n’abahatuye bayibwira impamvu banyura kuri tiyo aho gukoresha inzira zisanzwe.

Aba baturage bavuze ko banyura kuri iyi tiyo kuko ariyo nzira ya bugufi ituma bagera mu murenge wa Kigali cyangwa uwa Kanyinya mu buryo bwihuse batabanje kuzenguruka.

Umuzamu urinda ibisheke biri mu gishanga hafi y’umugenzi wa Nyabugogo, Mukundabantu Emmanuel, yagize ati “ Iyi tiyo ni nk’ ubwunganizi budufasha kutazenguruka ngo duce iriya ku Giticyinyoni kuko ni kure, abantu bose bayikoresha banga kuzenguruka kuko hahita haba kure."

Uwimana Donald, we avuga ko abakunze kwambukira kuri iyi tiyo abenshi ari abafite imirimo mu Nzove no mu bice bihegereye.

Ati “ Nanjye njya mpanyura kubera kwanga kuzenguruka kubera ko iyo uzengurutse haba kure cyane kuko umuntu akoresha nk’isaha irenga.”

Ushinzwe itangazamakuru mu Karere ka Nyarugenge, Serugendo Jean de Dieu, yabwiye IGIHE ko bifuza ko nta muturage wanyura aho hantu kuko atari inzira mu rwego rwo kwirinda ko hari uwagwa mu mugezi wa Nyabugogo.

Yagize ati “ Twasabye abantu kwirinda kugendera kuri iyo tiyo kuko hatari inzira ahubwo ari itiyo iri hejuru y’umugezi wa Nyabugogo WASAC yifashisha mu kuvana amazi muri Nzove iyajyana mu Murenge wa Kigali, ubwo rero niho abantu banyura rimwe na rimwe abona ari hafi ariko ubundi hari inzira isanzwe inyura ku kiraro ahazwi nko ku Giticyinyoni.”

Yongeyeho ko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buri gufatanya na WASAC mu kurebera hamwe uko iyo tiyo yakorwa ku buryo ntawajya iyinyuraho no gutekereza uko hashyirwa ikiraro gica hejuru y’uwo mugezi wa Nyabugogo gihuza Umurenge wa Kigali n’uwa.

Nyuma y’aho umwana umwe ahanutse kuri iyi tiyo umugezi wa Nyabugogo ukamujyana, Ubuyobozi bw’akarere bwahise buhashyira umuntu ubuza abantu kuhanyura.

Abaturage bamaze guhindura itiyo y'amazi inyura hejuru y'umugezi wa Nyabugogo ikiraro
Umuzamu urinda ibisheke biri mu gishanga aho umugezi wa Nyabugogo unyura witwa Mukundabantu nawe yemeza ko yambukira kuri iyi tiyo iyo agiye mu Murenge wa Kigali kubera ko ari bugufi
Uwimana Donald yemeza ko na we ajya anyura kuri iyo tiyo kuko bimufasha gukoresha igihe gito
Ubuyobozi bwatangiye gushyira ibindi byuma ku matiyo y'amazi anyura hejuru y'umugezi wa Nyabugogo mu kwanga ko abantu bakomeza kuyanyuraho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza