Mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi kandi u Rwanda rushaka kubushingira ku ikoranabuhanga ku buryo abaturarwanda mu nzego zinyuranye bazajya babona amakuru bakeneye mu buryo bw’ikoranabuhanga rigezweho.
N’ubwo imyaka igihari ari myinshi, ariko inzira zigana kuri izi ntego ziracyarimo inzitizi zigomba gukurwaho.
Umuyobozi w’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera, mu Rwego rw’Ikoranabuhanga [ICT Chamber], Alex Ntale, yagaragaje imbogamizi zigihari zituma ishoramari mu ikoranabuhanga rigenda biguru ntege, anagaragaza icyakorwa.
Ibi yabigarutseho ku wa Kabiri tariki ya 14 Gicurasi 2024, mu nama nyungurabaitekerezo yari igamije gusuzuma politiki n’imirongo ngenderwaho byafasha kuzamura no kureshya ishoramari mu ikoranabuhanga mu Rwanda cyane iry’abikorera. Yahurije hamwe abo nzego z’abikorera, iza leta, abashoramari, abo mu burezi n’abandi.
Ntale yagize ati “Bimwe mu bikunze kugaragara ni ikibazo cy’imyumvire mu baturage ikiri hasi hakaba hakenewe ingamba nyinshi zo kubazamurira ubumenyi.”
Yavuze ko ikindi kibazo kibangamye ari igiciro kigihanitse cya internet ku bigo, bikagonga abashaka gushora imari mu Rwanda kuko usanga cyikubye inshuro 10 ugereranyije n’ahandi.
Ntale, yavuze ko kubona inguzanyo ku bari mu rwego rw’imari bikiri ingorabahizi, no kuba basabwa umusoro wa PAYE ngo kandi utuma igishoro cyabo kigomba kuba kiri hejuru cyane.
Icyakora yasabye ko abikorera mu zindi nzego zitari iz’ikoranabuhanga ariko barikoresha mu bikorwa byabo nabo bakwiye gutanga umusanzu mu iterambere ry’uru rwego.
Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’isoko ry’ikoranabuhanga mu Muryango w’ubufatanye mu by’ikoranabuhanga [Digital Cooperation Organization, DCO], Manel Bondi, muri iyi nama yagaragaje ko bimwe mu bigomba kwitabwaho ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda, ari ukongera ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga n’uruhare rw’imiyoborere y’inzego mu gushyiraho uburyo buboneye bworohereza abashoramari kubenguka u Rwanda mu rwego rw’ikoranabuhanga.
Ati “Nyuma y’iyi nama hazagaragazwa n’amahirwe ahari mu ishoramari mu Rwanda, ndetse habeho no guhamagarira abanyamuryango bacu mu nzego z’abikorera n’iza leta kugana mu Rwanda kuko hari amahirwe menshi yabashyiriweho.”
Inyigo yakozwe na DCO, igaragaza ko mu bashoramari 104 bashoye imari yabo mu Rwanda mu rwego rw’ikoranabuhanga, igice cy’abantu 83% muri bo bagaragaje ko bakuruwe n’isoko riri kwaguka vuba, ikindi cy’abangana na 38% bagaragaza ko gutera imbere k’ubushobozi buri mu gihugu byatumye bahashora imari.
Ibi bigaragaza ubushake bwa Guverinoma y’u Rwanda mu kuzamura ubukungu, cyane cyane ubushingiye ku rwego rw’ikoranabuhanga binyuze mu gukurura abashoramari.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ishami ryo guhanga udushya n’ikoranabuhanga muri MINICT, Esther Kunda, yavuze ko icyo bifuza ari ukongera uruhare rw’ikoranabuhanga mu musaruro mbumbe w’igihugu.
Ati “Turi kureba uko twashyiraho ingamba zifasha abagitangira imishinga yabo muri uru rwego, ariko hakanashyirwaho uburyo abafite amafaranga yabo bisanga bikanaborohera gushora mu Rwanda.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo guhaza abo bashoramari kuko hari abavamo abakozi bari ku rwego rushyitse.
Ati “Aho tugeze harashimishije, iyo murebye ibigo byagiye bishyirwaho nka Rwanda Coding Academy, AIMS, Ibi bigo by’Icyitegererezo mu Burezi Nyafurika muri Kaminuza y’u Rwanda n’izindi mpuzamahanga aho hose ni ahantu twizeye hava urubyiruko rufite imbaraga kandi bazi neza iby’ikoranabuhanga.”
Kunda yavuze ko hakwiye gukomeza gushyirwamo imbaraga mu guteza imbere urwego rw’ikoranabuhanga mu rwego rwo gushimangira u Rwanda nk’igicumbi cyaryo mu karere no ku Isi yose.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!