Hagaragajwe ikibazo cy’abagore bajyanwa muri gereza z’u Rwanda bagatereranwa n’abagabo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Ugushyingo 2020 saa 06:37
Yasuwe :
0 0

Umuryango uharanira agaciro k’abantu bari muri gereza, Dide Rwanda, watangaje ko gusura abagororwa ari kimwe mu bibafasha mu mibereho yo muri gereza, kwiyakira no kugororoka.

Dide Rwanda igaragaza ko abagore bari muri gereza batagira amahirwe yo gusurwa n’abagabo babo kurusha uko abagore babasura iyo bafunze.

Umuyobozi wa Dide Rwanda, Mukansoro Odette, yabigarutseho mu biganiro nyunguranabitekerezo byo gusuzuma imigendekere y’umushinga w’imyaka itatu ugana ku musozo wari ugamije kurengera uburenganzira bwa muntu mu rwego rw’ubutabera, wari uyobowe n’Umuryango w’Ikiraro cy’Ubutabera, Rwanda Bridges to Justice.

Yavuze ko kimwe mu bibazo bamaze kubona mu magereza kuva mu 1998 batangiye gukorera mu Rwanda ari icyo kuba abagabo benshi badasura abagore babo bafunze.

Yagize ati “Nk’iyo ugiye muri Gereza y’abagore ya Ngoma, ukajyayo ku munsi wo gusura [uretse mu gihe cya COVID-19] ukongera wenda ukajya muri Gereza ya Rwamagana cyangwa se ya Nyarugenge ahantu hari abagabo, abagabo barasurwa ni ukuvuga ko abagore iyo abagabo babo bafunze barabasura ariko abagabo iyo abagore babo bafunze usanga ari nka 15% basurwa gusa.’’

Yavuze ko batarakora ubushakashatsi ariko ngo ni kimwe mu bigora uyu muryango ugira ibikorwa by’isanamitima mu gufasha abagore bagize ibyago byo kwisanga muri gereza.

Yakomeje ati “Ntabwo nzi impamvu ndetse biri no mu bitugora cyane, abagore bakunda kugira ihungabana kuko urumva niba adasurwa n’umuryango ntamenya n’amakuru y’abana be. Abagore ntibasurwa mudufashe bijye muri kamere y’abantu umuntu niba ari muri gereza asurwe.”

Umubyeyi wo mu Karere ka Rwamagana witwa Uwimana Angelique wigeze gukatirwa imyaka itatu akaza gufungurwa ku mbabazi z’Umukuru w’Igihugu amaze umwaka umwe n’amezi atatu, yavuze ko ari ikibazo kiremerera abagore bafunze.

Yavuze ko imwe mu mpamvu zibitera ari uko hari abagabo bahita bishakira abandi bagore, uwafunzwe akaba intabwa.

Ati “Hari benshi nka bagenzi banjye nagiye mbona ukabona umugore arafashwe arafunzwe agategereza ko umugabo azamugeraho agaheba, yanamugeraho ngo amusure akamusura amubwira ko yamaze gushaka undi mugore. Sinzi niba hari ubuvugizi bwakorerwa abagore bafungwa cyangwa niba hari igihano cyashyirwaho ku mugabo wabonye umugore we afunzwe ntamwiteho ahubwo akajya gushaka undi mugore.’’

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS), CG Rwigamba George, yavuze ko icyo ari kimwe mu bibazo bibangamiye urugendo rwo kugororoka kuko bituma abagore bagira ihungabana rikomeye.

Ati “Iyo umugabo afunze umugabo we ukamusura n’abana bakamusura biramufasha kugenda rwa rugendo rwo kugororoka agakomeza amenya n’amakuru y’uko umuryango we uteye. Ku bagore rero bigaragara gake ku babasura hari ukuntu biboneka ko iyo umugore agize ikosa imiryango yabo ibata bagasigara ari twe tubafasha. Hari aho twagiye tubona ko abagore bafunze bajya gufungurwa bagasanga abagabo barashatse abandi bagore bitari byo ku bagabo bafunze dusanga abagore barashatse abagabo.’’

CG Rwigamba asaba umuryango Nyarwanda kumva ko udakwiye guta abawo bagonzwe n’itegeko kuko buri muntu ashobora kujya muri gereza.

Abagore bari muri gereza mu Rwanda bari hafi mu 5000 mu bantu 75 000 bafunze muri rusange.

Hagaragajwe ikibazo cy’abagore bajyanwa muri gereza z’u Rwanda bagatereranwa n’abagabo
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS), CG Rwigamba George, asaba umuryango Nyarwanda kumva ko udakwiye guta abawo bagonzwe n’itegeko
Nyuma y'iki gikorwa hafashwe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .