00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagaragajwe icyuho mu gukoresha amakuru y’ibarurishamibare

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 24 December 2024 saa 03:49
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, bwagaragaje ko igihugu kigeze heza mu gukusanya no gutangaza amakuru ajyanye n’ibarurishamibare, ariko hari abayobozi badafite ubumenyi buhagije bwo gusesengura no kwifashisha imibare mu igenamigambi ryabo.

Muri Afurika u Rwanda ruri ku isonga mu gukusanya amakuru ajyanye n’ibarurishamibare no gutangaza amakuru ku buryo ashobora kwifashishwa mu igenamigambi ry’igihugu.

Binajyana n’uko icyerekezo kigari cy’igihugu gisuzumwa harebwa ibyagezweho n’ibigomba kwinjizwa mu bigomba kongerwamo ingufu.

Umuyobozi Mukuru wa NISR, Ivan Murenzi yatangaje ko imibare basohora mu bihe bitandukanye ifasha mu igenamigambi ry’igihugu ariko hari inzego abayobozi mu nzego zimwe batabasha kuyisesengura no kuyifashisha mu mirimo yabo ya buri munsi.

Ati “Intego z’iterambere z’igihugu ziri hejuru cyane, imibare ifatika irakenewe kugira ngo yifashishwe. Dufite gahunda yo gukorana na Leta tukongera ubushobozi bwacu mu ibarurishamibare, twarabiganiriye n’abayobozi ariko tukongera n’ubushobozi muri za minisiteri n’ibigo bya Leta mu bijyanye no gusesengura amakuru kugira ngo habe hari abantu bahagije bakorana n’abacu mu gukoresha imibare.”

Murenzi yahamije ko abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye baba bafite ubushobozi bwo gusesengura imibare ndetse bakanayifashisha.

Ati “Hamwe bimeze neza ahandi hakenewe kugira ibinozwa. Aho bimeze neza ni ku bayobozi bo hejuru nka ba Meya, ba Visi Meya, abo barayakurikirana, barayifashisha. Wavuga no kuri za minisiteri ariko iyo bigiye ku zindi nzego, abashinzwe igenamigambi n’abandi bakozi basanzwe, abo ni bo twumva bakeneye amakuru ariko bakamenya n’ibindi birambuye birenze ya makuru yo hejuru.”

Kugeza ubu u Rwanda ni urwa 64 ku rwego rw’Isi mu gukusanya amakuru ajyanye n’ibarurishamibare no uyasakaza mu buryo bworoshye, NISR igahamya ko hakiri urugendo rwo kongerera ubumenyi abakozi basanzwe kugira ngo babashe no kuyakoresha.

Umuyobozi Mukuru wa NISR Ivan Murenzi yahamije ko hari inzego zikeneye guhugurwa ngo zibashe kwifashisha amakuru y'ibarurishamibare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .