Ubu bushakashatsi Nkurunziza azabutangariza mu nama yiga ku micungire y’abakozi mu iterambere ry’ibigo (International Research Conference on Management & Humanities) izaba guhera tariki 26 kugeza tariki 28 Gicurasi 2022.
Ubwo bushakashatsi bwakozwe bugamije kurebera hamwe ingaruka z’ubushobozi bw’abakozi mu iterambere ry’ibigo bito n’ibiciriritse muri Kigali, icyo ubushobozi bw’ikigo buvuze ku guhangana kwa sosiyete mu ruhando mpuzamahanga, n’ingaruka zo kutongerera ubushobozi abakozi mu iterambere ry’ikigo.
Incamake y’ibyavuye mu bushakashatsi, igaragaza ko abafite ibigo bito n’ibiciriritse muri Kigali bagifite ibibazo bahura n’ibibazo, bituma batabasha guhangana ku rwego mpuzamahanga.
Mu bibazo bahura nabyo harimo amafaranga bakoresha adahagije cyane cyane mu mishinga yabo, kuba abakozi bakoresha badafite ubushobozi bujyanye n’urwego igihugu kigezeho, no kuba buri umwe ari nyamwigendaho.
Nkurunziza yavuze ko ibikenewe ngo ibi bigo bitange umusaruro ufatika, harimo kuba Leta yavugana n’amabanki mu kureba uko bagabanya inyungu ku nguzanyo.
Ati "Ikindi n’ingwate nazo ziba zitandukanye, hari imitungo itimukanwa, ariko nanone hari no kuba bajya bemera ko ibikoresho baba bafite bakoresha nabyo bishobora kuba ingwate mu mabanki."
Yakomeje agira ati "Mu kubaka ubushobozi bw’abakozi badafite ubumenyi, twifuje ko bakorera mu matsinda noneho Leta ikajya ibafasha mu kubahugura, natwe twakoze ubushakashatsi tukajya tubafasha kubahugurira kuba abanyamwuga."
Ubushakashatsi kandi bwatanze inama yo gushyira abakozi mu byiciro hashingiwe ku bumenyi bwabo kugira ngo hamenyekana abakeneye kongererwa ubumenyi.
Nkurunziza ati "Kumenya ubushobozi bwabo bibafasha mu ihangana bijyanye n’ibyo bakora, ku buryo umuntu akora umuntu abyumva kurusha gukora ibyo utumva ukabikora nabi."
Yavuze ko ubu bushakashatsi buzafasha igihugu kumenya ibibazo ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse bahura nabyo, gufata ingamba zo gufasha abo ba rwiyemezamirimo hamwe no guhangana n’ingaruka zishobora guterwa no kutongerera abakozi ubushobozi.
Biteganyijwe ko nyuma yo kugaragaza ubu bushakashatsi, buzahita bushyirwa hanze abantu bagatangira kububona no kubwifashisha mu gukemura ibibazo byagaragajwe.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!