Ubwo RGB yahuraga n’abahagarariye JADF mu turere twose n’intara kuwa Gatanu w’iki cyumweru, ubuke bw’abagore mu buyobozi bw’iri huriro ni kimwe mu byagarutsweho. Ni inama yaganiraga ku ngamba zagutse z’iri huriro ndetse no ku bibazo rihura na byo bigomba gushakirwa ibisubizo.
Dr Kayitesi yavuze ko nawe atabyumva neza uburyo muri Komite ya JADF hagaragaramo abagore babiri gusa, avuga ko ikigiye gukorwa ari uko inzego z’ubuyobozi bw’iri huriro ku rwego rw’intara zigomba gushakira umuti iki kibazo.
Ati “Ntabwo bishoboka ko mu turere 30 tugiramo abayobozi ba JADF b’abagore babiri gusa, ubwo ni ukwibukiranya. Twagize Imana iyi nama yitabiriwe n’abahagarariye iri huriro ku rwego rw’intara n’abo ni ugusubira inyuma bakavuga ngo ni iki twanoza kurushaho”.
Kellen Kebikomi, uhagarariye iri huriro mu Karere ka Karongi, ni umwe mu bagore babiri bagaragara mu buyobozi bwa JADF, yabwiye IGIHE ko ahanini impamvu hagaragaramo umubare muto w’abagore ari uko badashishikarizwa kwitabira iri huriro.
Asaba abayobozi bo ku rwego rwo hejuru gushishikariza abagore bakitabira ku bwinshi. Yavuze ko indi mpamvu ituma hakigaragaramo umubare muke w’abagore ari uko abagore batiyamamaza ngo batorwe.
Ati ”Biterwa n’uwiyamamaje,niba umuntu yigiriye icyizere ariyamamaza. Ntabwo navuga ko ari Akarere kabatora cyangwa se iki, ni abantu biyamamaza n’abo bagomba kuba bafite ayo makuru y’icyo bashaka kugeraho”.
Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere, JADF rigizwe n’abanyamadini, abo mu rugaga rw’abikorera, imiryango mpuzamahanga n’iyo mu gihugu n’ubuyobozi bw’akarere, aho bose baba bafatanyiriza hamwe mu iterambere ry’akarere n’igihugu muri rusange.
JADF ryakoze ibikorwa bifite agaciro ka 170, 462, 502, 077Frw mu igihugu hose mu gihe cy’umwaka, biri mu byiciro by’ubukungu, imibereho myiza ndetse n’ubuyobozi.
Mu cyiciro cy’ubukungu hakozwe ibikorwa bifite agaciro ka 56,826,553,647Frw, mu cy’imibereho myiza hakorwa ibifite agaciro kabarirwa 106,563,954,217Frw mu gihe mu cyiciro cy’ubuyobozi iri huriro ryakoze ibikorwa bifite agaciro ka 7,071,994,213.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!