00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagaragajwe ibikenewe mu guteza imbere ubucuruzi bushingiye ku musaruro w’ubuhinzi

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 30 September 2024 saa 11:35
Yasuwe :

Iyo bavuze ubuhinzi abantu benshi bumva kubaho kuko ari ho hava amafunguro adutunga, uwahinze neza agasagurira isoko ubwo akuramo agatubutse, akabona amafaranga yo kwiteza imbere.

Mu Rwanda, uru ni urwego rufatiye runini igihugu kuko nko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka rwari rwihariye 25% by’umusaruro mbumbe, mu gihe mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka rwiyongera ku rugero cya 7%.

Abahanga mu by’ubuhinzi bagaragaza ko gushyira ingufu mu buhinzi bugamije ubucuruzi ari ingenzi kuko byakomeza kuzamura urwego rw’ubuhinzi bikanagira uruhare mu kongera ibyoherezwa mu mahanga.

Bagaragaza ko ibi bitari kugerwaho neza kubera ko hakiri imbogamizi nyinshi zirimo nk’iz’abahinzi batabona inyungu bagakwiye kubona ugereranyije n’ibyo bashoye, ndetse no kuba ibiciro by’ibiribwa bihenda cyane ugereranyije n’ibyo abantu binjiza.

Prof. Ken Giller wagiye akora ubushakashatsi ku buhinzi mu Rwanda, yagaragaje ko ikibazo cy’ubwinshi bw’ibyo abahinzi bashora ugereranyije n’inyungu babona ku musaruro wabo, Guverinoma y’u Rwanda igomba kugishakira umuti.

Ati “Ndabizi ko u Rwanda rukura amavuta muri Aziya, bigahita bigora abahinzi bahinga ibivamo amavuta hano kuko bibasaba kubigurisha ku giciro cyo hasi cyane. Ndatekereza ko hagomba gushyirwaho uburyo bwo kugenzura amasoko kugira ngo Abanyarwanda batangire guhingira u Rwanda.”

Yagaragaje ko kimwe mu bisubizo cyaba gufata ingamba zo kuzamura imisoro y’ibikomoka ku buhinzi biva mu mahanga ari na ko ubuhinzi bukorerwa mu gihugu burushaho kwitabwaho.

Prof. Ken Giller, yavuze ko abakora ubuhinzi bugamije ubucuruzi bagomba kwibumbira mu makoperative kugira ngo biborohere kugera ku masoko yagutse no kugera kuri serivisi z’imari mu buryo bworoshye.

Uruhare rw’amashuri

Mu minsi ishize Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi butangiza ibidukikije [Rwanda Institute for Conservation Agriculture, RICA], ryashyikirije impamyabumenyi abanyeshuri 81 bari bahasoreje amasomo.

Ni icyiciro cya kabiri kuko muri Kanama 2023, ari bwo icyiciro cya mbere cy’abanyeshuri 75 bahasoreje amasomo.

Mu banyeshuri 75 basoreje kwiga mu 2023 muri iri shuri, 93% muri bo bamaze kwinjira mu kazi mu nzego zitandukanye zijyanye n’ubuhinzi mu gihe abandi bakomeje amasomo.

Umuyobozi Mukuru wa RICA, Dr. Ron Rosati, yavuze ko intego ari ukubaka ubushobozi “Abantu babashe kugura ibyo kurya byiza kandi ku giciro gito, abahinzi bacu babone inyungu nyinshi, kandi ibyo bikorwe mu buryo burambye.”

Yavuze ko iri shuri ribinyujije muri gahunda rifite, hari abakozi baryo boherezwa gukorana n’abahinzi, bakabigisha ubuhinzi bugezweho kandi butangiza ibidukikije ku buryo bushobora kubazanira inyungu nyinshi.

Ati “Dufite n’ikindi gice cyita ku bushakashatsi bwibanda ku gushakisha uburyo bwiza bwo kunoza ubuhinzi bubungabunga ibidukikije bukanongera inyungu y’abahinzi kandi bigakorwa mu buryo butabateza ibyago byinshi.”

“Ubu buhinzi kandi buzagabanya ibyo bashora kandi bwongere umusaruro wabo. Nibagurisha byinshi, bazabona amafaranga menshi yo kwishyura amashuri, imyambaro, kwivuza n’ibindi byose by’ingenzi mu buzima bwabo.”

Impuguke muri uru rwego zigaragaza ko leta ikwiriye gushishikariza banki z’ubucuruzi gushaka ibisubizo biri mu bibazo by’ubukungu bw’ibihugu bya Afurika, ubuhinzi bukaba mu by’ibanze.

Prof. Ken Giller, yagaragaje ko leta ikwiye kuzamura imisoro y'ibiribwa biva mu mahanga ari na ko hongererwa urwego rw'ubuhinzi imbaraga
Umuyobozi Mukuru wa RICA, Dr. Ron Rosati, yavuze ko bakorana n'abahinzi mu kwimakaza ubuhinzi bubongerera inyungu kandi burengera ibidukikije
Muri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere, NST2, byitezwe ko urwego rw'ubuhinzi ruzajya ruzamuka ku kigero cya 6% ku mwaka, umusaruro ukaziyongeraho 50% mu myaka itanu iri imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .