Uru ruganda rwitwa RK Industries Ltd, rwatashywe kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ugushyingo 2024, rukora umuti usukura amenyo witwa Pro Smile rukaba rufite agaciro ka miliyoni $5.
Umuhango wo kurutaha ku mugaragaro witabiriwe n’abayobozi mu nzego za Leta, abarukoramo, ubuyobozi bwa I&M Bank Rwanda ndetse na bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa RK Industries, Kunal Chudasama yavuze ko urwo ruganda rukora ibicuruzwa byizewe ku rwego mpuzamahanga kandi ko ruzafasha mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu.
Ati “Umusanzu w’uru ruganda ku gihugu ni ugutanga akazi ndetse no gutanga ibicuruzwa byiza.Turi kuvugana na Leta y’u Rwanda kandi ku buryo yagira ibicuruzwa yongera ku byo itumiza hanze kugira ngo bizadufashe natwe gukora andi moko y’ibicuruzwa mu gihe kizaza kandi ku giciro kiza kuko bizaba bikorerwa hano”.
Yavuze ko kandi urwo ruganda ruzagenda rwongera ibyo rukora uko rugenda rubona isoko ndetse ashimira I&M Bank Rwanda yarufashije gutangira ibikorwa.
Ati”Umwe mu bafatanyabikorwa bacu bakomeye ni I&M Bank Rwanda kuko gukora ishoramari rinini nk’iri bisaba inkunga ya banki kandi I&M yabaye mu ruhande rwacu”.
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Mutimura Benjamin yavuze ko bashimishijwe no kubona urwo ruganda bafashije rutangira ibikorwa mu Rwanda ndetse yizeza abayobozi barwo ko iyo banki izakomeza gukorana na rwo.
Ati “Ndashaka kubizeza ko tuzakomeza kubashyigikira haba mu gushaka amasoko no kugeza ibicuruzwa hirya no hino. Twiteguye gukomeza kubafasha mu kwaguka kandi si mwe gusa ahubwo no ku bandi bose bafite ibitekerezo by’iterambere turi mu ruhande rwabo”.
Habimana Emmanuel ukuriye ishami ry’igenamigambi no kugenzura ibikorwa by’ubucuruzi n’inganda muri MINICOM yavuze ko urwo ruganda rwitezweho umusanzu ufatika mu kuzamura ibikorerwa mu Rwanda.
Ati “Uru ruganda ruzatuma hagabanuka amafaranga twakoreshaga dukura umuti usukura amenyo hanze y’Igihugu kandi uzagurwa ku mafaranga make y’Amanyarwanda. Ruzanabasha kohereza ibicuruzwa hirya no hino mu bihugu duturanye bizadufashe kwinjiza amadovise”.
Habimana yongeyeho ko RK Industries igiye kugabanya 10% by’umuti w’amenyo watumizwaga mu mahanga ariko nyuma yo gutangira gukora mu bushobozi bwose ifite ikaba izahaza isoko ry’imbere mu gihugu ndetse hakanasaguka 17% by’ibyo rukora bizoherezwa mu mahanga.
Ambasaderi w’u Buhinde mu Rwanda, Mridu Pawan Das yavuze ko u Rwanda ari Igihugu gifite ubukungu bwiyongera ku muvuduko mwiza muri Afurika binyuze muri gahunda zirimo no korohereza ishoramari.
Yongeyeho ko ibyo bizakomeza kureshya abashoramari bashya benshi harimo n’inganda zizarufasha mu kugira umubare munini w’ibicuruzwa bikorerwa imbere mu gihugu.
Amafoto: Niyonzima Moïse
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!