Ibi ni ibyavuye mu bushakashatsi bwa Rwanda FinScope 2024 bwakozwe hagamijwe kureba uko urubyiruko rugera kuri serivisi z’imari mu gihugu ‘Youth Financial Inclusion Thematic Report’.
Abaturage bari munsi y’imyaka 30 mu Rwanda bangana na 65,3% nk’uko byagaragaye mu Ibarura Rusange rya gatanu ry’Abaturage n’Imiturire ryakozwe mu 2022.
Ubu mu Rwanda hari abantu 3.616.951 bari hagati y’imyaka 16 na 30 [urubyiruko]. Kuva mu 2020, umubare w’urubyiruko wiyongereyeho 2%.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko 44% by’urubyiruko rwo mu Rwanda [3.616.951] ari abo banyabiraka, ab’igitsina gabo muri bo bakaba benshi ugereranyije n’ab’igitsina gore.
Umubare muto w’urubyiruko [11% mu 2024 uvuye ku 8% mu 2020], ni uw’abikorera, mu gihe 6% [bingana n’urubyiruko 200.000] ari bo bakorera leta cyangwa ibigo byigenga.
Ugereranyije n’umwaka wa 2020, habayeho kuzamuka gukomeye k’urubyiruko rwishingikiriza ku bandi mu kugera ku mari, bava kuri 11% bagera kuri 20% muri 2024.
Hafi kimwe cya kane [24%] mu bakobwa bakiri bato bishingikiriza abandi kugira ngo babeho, bigatuma baba abantu bategeye abandi.
Ku rundi ruhande 6% by’urubyiruko rw’u Rwanda ntibakoresha serivisi y’imari iyo ari yo yose.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko uru rubyiruko rubadashobora kugera kuri serivisi z’imari kubera amahitamo yarwo, kuko akenshi iyo bakeneye amafaranga bayasaba/bayaguza abo mu miryango yabo cyangwa inshuti, kandi bakenera kwizigamira bakabikorera mu ngo zabo.
Muri rusange urubyiruko rugerwaho na serivisi z’imari rwavuye kuri miliyoni 1,8 [87%] ku 2020 rugera kuri miliyoni 3,4 [94%] muri 2024.
Kugerwaho na serivisi z’imari ku rubyiruko bijyana n’ikigero cy’imyaka barimo, aho nka 84% by’abafite imyaka iri hagati ya 16 na 17 ari bo bagera kuri izi serivisi, mu gihe abari hagati y’imyaka 25 na 30, 90% muri bo bisanga muri izi serivisi z’imari.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!