Imibare igaragaza ko mu mwaka w’imihigo wa 2015/16, ingo zo mu Karere ka Nyanza zari zifite amashanyarazi zari ku kigero cya 12% by’iziri mu karere zose, gusa uyu mubare wageze 42% muri uyu mwaka.
Abaturage bahawe amashanyarazi bavuga ko yabahinduriye ubuzima kuko basigaye bafite urumuri kandi babonye n’amahirwe yo kwiteza imbere.
Bamwe mu bo twasanze mu Gasantere ka Mubuga ko mu Murenge wa Rwabicuma, bavuze ko bishimiye guhabwa amashanyarazi kandi batangiye kuyabyaza umusaruro.
Umutoni Francine ukora ubucuruzi yagize ati “Mbere twakoreraga mu kizima ku buryo ku mugoroba habaga hijimye umuntu agakora adafite umutekano. Ibindi amashanyarazi adufasha ni uko dushyira umuriro muri telefoni kandi tukumva na radiyo.”
Umwarimu wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mubuga, Ngendahimana Vincent, we yavuze ko amashanyarazi asigaye abafasha kwigisha neza, ndetse bakaba basigaye bigisha amasomo arimo mudasobwa n’ikoranabuhanga.
Yagize ati “Amashanyarazi yarahageze ku buryo ubu dukoresha mudasobwa; mbere ntazo twakoreshaga [ahubwo] twashushanyirizaga abanyeshuri ku kibaho.”
Abanyeshuri na bo bishimira ko bagezweho n’amashanyarazi abafasha gusubiramo amasomo no gukora umukoro bahawe ku ishuri.
Nsengiyumva Eric yagize ati “Mbere bataraduha amashanyarazi, gusubiramo amasomo byarangoraga kuko hari igihe peteroli itabonekaga bigatuma ndara ntize. Amashanyarazi yaraje mbasha kwiga nijoro kandi nkasubiramo ibyo mwarimu yatwigigishije ndetse nkakora n’umukoro yaduhaye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yavuze ko mu myaka itanu ishize ibipimo by’amashanyarazi byazamutse cyane kuko hashyizwe imbaraga mu kuyakwirakwiza.
Yagize ati “Twubatse imiyoboro y’amashanyarazi ku bilometero 272; ingo zifite amashanyarazi zavuye kuri 12%, uyu munsi tubara 42%. Twubatse kandi amatara yo ku mihanda anyuranye ku bilometero bigera kuri 30 tuvuye ku 10.”
Abataragerwaho bashonje bahishiwe
Ntazinda avuga ko muri uyu mwaka w’imihigo, hari umushinga munini wo kugeza amashanyarazi ku baturage benshi ku buryo mu mwaka wa 2024, ingo zifite amashanyarazi zizaba zigeze ku kigero cya 70% muri aka karere ku zifatiye ku muyoboro mugari.
Yagize ati “Uyu mwaka byonyine dufite umushinga munini kuko hari ingo 6000 tuzaha amashanyarazi. Ni umushinga witwa ‘Cyabakamyi’ ariko ufata imirenge ya Mukingo, Cyabakamyi, Busasamana mu gice kinini cy’icyaro, Rwabicuma na Nyagisozi.”
Akomeza avuga ko mu myaka iri imbere bazahera kuri uwo mushinga kugira ngo n’izindi ngo zihabwe amashanyarazi ari nyinshi, kandi hari n’indi mishinga mito akarere kari gukorana na Sosiyete y’Igihugu ishinzwe gukwirakwiza Ingufu z’Amashanyarazi (REG) kugira ngo abaturage bagezweho amashanyarazi ku bwinshi.
Mu Karere ka Nyanza kandi hari umushinga wo kubaka uruganda ruzajya rukora insinga z’amashanyarazi nini n’intoya, ku buryo u Rwanda rutazongera kuzitumiza mu mahanga nk’uko byari bisanzwe.
Urwo ruganda biteganyijwe ko ruzuzura muri Gashyantare 2021, rukazajya rukora izireshya n’ibilometero hagati 4500 na 5000 ku mwaka.












TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!