Hadutse abiyita abakozi b’inkiko bakaka abantu amafaranga babizeza ubufasha ku manza bafite

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 6 Gashyantare 2020 saa 09:07
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda rwaburiye abantu ko hakomeje kugaragara abantu biyita abakozi b’inkiko bakaka abantu amafaranga babizeza ubufasha ku manza bafite, rubasaba kwizera ubutabera bakirinda abashaka kubarya amafaranga.

Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, avuga ko iki kibazo kimaze igihe aho cyafashe indi ntera mu 2018, ugasanga hari abantu bahora bagana inkiko bavuga ko hari abakozi bazo babahamagaye ngo babahe amafaranga, babizeza ko bazabafasha mu manza bafite zikagenda uko babyifuza, kandi ari abatekamitwe.

Yakomeje ati “Nta cyumweru kirangira hatagize umuntu uza atubwira ko hari umuntu wamuhamagaye amubwira ko amuha amafaranga, amwizeza ko azamugira mu kibazo cye. Hari abagiye bafatwa, si benshi cyane ariko n’uyu mwaka turabibona ko bigikomeza. Kandi aba ni abatekamitwe, hari ababigwamo ugasanga amafaranga yabo barayariye, kuko akenshi babasaba kuyashyira kuri Mobile Money, ni gake cyane bemera ko babonana.”

“Abenshi baba ari abantu bari hafi y’inkiko, baragiye mu manza bakazikurikira kuko biba byemewe, umuntu agakuramo amakuru akayandika, akazakurikirana umuntu akamenya telefoni ye, akaba aribwo amuhamagara akamutekaho imitwe akamubeshya ngo ni umukozi w’urukiko.”

Mutabazi yavuze ko bagikusanya amakuru, mu minsi iri imbere hakazatangazwa abamaze gufatirwa muri iki cyaha. Kugeza ubu hari abafashwe ndetse bari mu nkiko baburana ku byaha bashinjwa byo kwiyita abakozi b’inkiko kandi ari abatekamitwe.

Asaba Abanyarwanda kwirinda bene abo bantu bashaka kubaka amafaranga, ko nta kiguzi gitangwa ngo umuntu ahabwe ubutabera, bikaba ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

Urwego rw'Ubucamanza rwasabye abanyarwanda kwirinda abashaka kubarya amafaranga babizeza kubafasha mu manza bafite mu nkiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .