Habuze umukuru w’igihugu wegukana igihembo cya Mo Ibrahim Foundation

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Werurwe 2020 saa 01:23
Yasuwe :
0 0

Umuryango Mo Ibrahim watangaje ko nta muntu uzahabwa igihembo cy’umwaka wa 2019 gitangwa n’uyu muryango ku bantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu miyoborere muri Afurika.

Iki gihembo cyatangiye gutangwa mu 2006, gitangwa nk’ishimwe ku bayobozi ba Afurika babashije guteza imbere ibihugu byabo mu kwimakaza demokarasi n’uburenganzira bwa muntu kabone n’iyo baba baranyuze mu mbogamizi nyinshi.

Batanu bahoze ari abakuru b’ibihugu nibo bamaze guhabwa iki gihembo kuva cyatangira gutangwa, biyongera kuri Nelson Mandela wahawe igihembo cy’icyubahiro kubera imiyoborere ye.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Festus Mogae ukuriye Komite ishinzwe gutanga iki gihembo, yatangaje ko gihabwa umuyobozi w’intangarugero “wagaragaje imiyoborere ihambaye ku gihugu cye, izana amahoro, umutuzo n’uburumbuke ku baturage”.

Mo Ibrahim washinze uyu muryango ugitanga, yavuze ko muri iki gihe Afurika iri guhura n’imbogamizi zikomeye zishingiye ku bukungu n’ibidukikije , ko hakenewe “abayobozi bashobora kuyobora bigendanye n’amahame ya demokarasi bakabyaza izo mbogamizi amahirwe”.

Gusa nubwo hariho izo mbogamizi, yavuze ko abanyafurika benshi babayeho mu buzima bwiza kurusha mu myaka icumi ishize, aho yongeyeho ati “nizeye ko tuzagira amahirwe yo guha iki gihembo umukandida ubikwiriye mu gihe cya vuba”.

Muri Mata 2018, mu Rwanda hateraniye Inama yiswe ‘Ibrahim Governance Weekend’ yibanze ku mirimo ikorwa muri serivisi za Leta mu kinyejana cya 21 muri Afurika: Aho zihurira n’imiyoborere myiza n’ubuyobozi butanga umusaruro, imbogamizi zigaragara n’uburyo bwo kongera imbaraga mu mirimo ya leta hagamijwe ko igendana n’icyerekezo cy’Isi.

Nibwo uwahoze ari Perezida wa Liberia, Ellen Johnson Sirleaf, yahawe iki gihembo, aba umugore wa mbere ugihawe.

Sirleaf yiyongereye ku bandi batsindiye iki gihembo barimo; Hifikepunye Pohamba wayoboye Namibia wagihawe mu 2014, Pedro Pires wa Capo Verde mu 2011, Festus Mogae wa Botswana mu 2008, Joaquim Chissano wa Mozambique mu 2007 na Nelson Mandela, wahawe icy’icyubahiro mu 2007.

Iki gihembo gifite agaciro ka miliyoni eshanu z’amadolari ya Amerika atangwa mu myaka 10, hakiyongeraho n’ibindi bihumbi 200 by’amadolari uwacyegukanye ahabwa buri mwaka kugeza apfuye. Icyakora aya atangira gutangwa nyuma y’iriya myaka 10. Ahabwa kandi n’andi ibihumbi 200 by’amadolari buri mwaka yo gukoresha mu bikorwa bifitiye rubanda akamaro.

Mo Ibrahim washinze Mo Ibrahim Foundation itanga iki gihembo ubwo yari i Kigali mu nama y'uyu muryango mu 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .