00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Habonetse ishoramari ry’arenga miliyoni 680 Frw ryo kwagura uruganda rwenga ‘IMIZI Rum’

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 20 November 2024 saa 03:45
Yasuwe :

Ikigo nyarwanda gikora inzoga izwi nka ‘IMIZI Rum’ binyuze mu bashoramari batandukanye cyabonye ibihumbi 500$ (arenga miliyoni 680 Frw) azakoreshwa mu kwagura ibikorwa byacyo cyane cyane mu bijyanye no kugeza iyi nzoga ku isoko mpuzamahanga.

Imizi Rum ni inzoga yo mu bwoko bwa ‘spirit’ ikagira izina rya ‘rum’ isangiye n’ubundi bwoko bw’inzoga ariko zikorwa mu bisheke. Iyi nzoga ni yo yonyine iri mu cyiciro cya ‘rum’ ikorerwa mu Rwanda.

Ifite kandi umwihariko wo kuba ari yo nzoga ikorerwa mu Rwanda ihenze kurusha izindi. Icupa rya mililitiro 500 rigura 64.900 Frw. Igira alc/vol ya 44%.

Amakuru y’iri shoramari rishya rigamije kwagura ‘IMIZI Rum’ yatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2024.

Rohan Shah watangije uruganda rukora IMIZI Rum, yavuze ko iri shoramari rishya babonye ryaturutse mu bantu batandukanye barimo abo muri Amerika ya Ruguru, i Londres, Singapore n’u Rwanda.

Ati “Abashoramari bacu barimo abasanzwe bari mu bijyanye no gutunganya inzoga zo mu bwoko bwa ‘spirit’ n’abatabirimo, kandi ntabwo ari ugukabya bava hirya no hino ku Isi. Ishoramari ryabo rishimangira imyemerere ko ibikorerwa muri Afurika nka IMIZI Rum bizigarurira Isi.”

Rohan Shah watangije uruganda rukora IMIZI Rum, yavukiye muri Singapore, yiga amashuri muri Kaminuza ya Havard muri Amerika. Mu 2022 yimukiye mu Rwanda anatangira gutunganya iyi nzoga yitwa ‘IMIZI Rum’ mu 2023.

Pierra Ntayombya uri mu bashinze IMIZI Rum yavuze ko intego ari uguhindura ibijyanye n’ubuhinzi bw’ibisheke mu Rwanda ndetse n’ibijyanye n’iyi nzoga ikorwamo.

Ati “IMIZI Rum ifite Intego yo kuba inzoga yo ku rwego rw’Isi ariko ifite inkomoko muri Afurika. Aya amafaranga ni umusemburo ukomeye muri urwo rugendo, ariko akazi nyirizina ubu nibwo gatangiye.”

Biteganyijwe ko aya mafaranga yatanzwe, azakoreshwa mu kongera ingano y’iyi nzoga ishyirwa ku isoko, kuyigeza ku isoko mpuzamahanga ndetse no gushaka aho uru ruganda ruzajya rukorera muri Kigali.

Uru ruganda rwari rusanzwe rukora mu cyiciro cy’igerageza. Rwari rufite ubushobozi bwo gukora amacupa ari hagati ya 80 na 100 mu kwezi, ariko yose agera ku isoko bahita bayagura. Rufite intego yo kuzaba rukora amacupa nibura ibihumbi 10 ku mwaka mu 2030.

Magingo aya, IMIZI Rum yamaze kwisanga neza ku isoko ry’u Rwanda, kuko uyisanga mu mahoteli, utubari na restaurents ziri i Kigali no mu yandi mahoteli akomeye akikije Pariki z’Igihugu, ikaba amahitamo y’abantu bakunda ibintu by’umwimerere.

Uru ruganda rukoresha ibisheke biri hagati ya toni 1,2 na toni 1,5 buri kwezi, bigurwa ku bahinzi bato bo mu Karere ka Gakenke, bakishyurwa amafaranga akubye hagati yinshuro ebyiri n’eshanu ugereranyije n’igiciro bisanzwe bigurwaho.

IMIZI Rum ni yo nzoga ya mbere ikorerwa mu Rwanda ihenze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .