Habineza Joseph ntakiri Umuyobozi Mukuru wa Radiant Yacu

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 10 Kanama 2020 saa 01:46
Yasuwe :
0 0

Amb Joseph Habineza ntakiri Umuyobozi Mukuru wa Radiant Yacu Ltd, ikigo cy’ubwishingizi cyihaye intego yo gufasha n’ababukeneye ariko bafite amikoro aciriritse.

Hari amakuru ko Habineza yirukanywe kubera kudatanga umusaruro mu nshingano yari afite nk’umuyobozi Mukuru wa Radiant Yacu Ltd, ikigo cyavutse kuri Radiant Insurance Company.

Umwe mu bayobozi bakuru b’iki kigo cy’ubwishingizi yabwiye IGIHE ko aya makuru ari impamo, ati “ntabwo [Habineza Joseph] agihari”, ariko ntiyatangaza impamvu.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE muri Nyakanga umwaka ushize, nyuma yo guhabwa izi nshingano, Habineza yavuze ko yahawe aka kazi kubera ubushobozi abagishinze bamubonagamo.

Yagize ati ”Mbere na mbere hari Radiant Insurance Company isanzwe inamaze imyaka irindwi ikora, ariko noneho abashoramari muri iki kigo baravuze bati reka dushore imari mu kindi gishya kizajya gikora ibyo bita ‘micro insurance’, ni ukuvuga ubwishingiza buciriritse bugera kuri buri muntu wese. Nibwo bashyizeho icyo kigo, rimwe numva barampamagaye mpabwa akazi gutyo.”

Mu Ugushyingo 2016, Ambasaderi Joe Habineza yari yatangiye ubucuruzi bwa makaroni yahaye izina rya ‘Pasta Joe’ zakorwaga n’uruganda rwo mu Misiri rwitwa ‘Antoniou’, zacurujwe mu Rwanda ariko ntizasakara hose.

Joseph Habineza mbere yo kugirwa Umuyobozi Mukuru wa Radiant Yacu, yarakoreye uruganda rwa Heineken i Kinshasa, mu 1994-1998, ndetse aza no kuba Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Heineken muri Nigeria, mu 1998-2000.

Muri Nzeri 2004-Gashyantare 2011 yabaye Minisitiri wa Siporo n’Umuco, mu 2011- 2014 agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria.

Umwaka ushize nibwo Amb Habineza Joseph yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Radiant Yacu

Soma ikiganiro Amb Habineza yari aherutse kugirana na IGIHE

Ibitangaje kuri Amb. Joe Habineza: Urwibutso rwo kuba minisitiri, umushahara wa mbere, Zidane mu Rwanda n’ibindi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .