00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Habe n’urushinge - M23 yatsembye igaragaza ko nta bufasha na buto irahabwa n’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 June 2022 saa 05:59
Yasuwe :

Umuvugizi wa M23, Willy Ngoma, yatanze Imana nk’umugabo wo guhamya ko nta bufasha na buto uyu mutwe uhabwa n’u Rwanda, ko ahubwo abarwanyi bawo aribo bishakamo ubushobozi bifashisha mu rugamba no kugura intwaro.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na DW, nyuma y’amasaha make uyu mutwe wigaruriye Umujyi wa Bunagana uherereye mu Burasirazuba bwa Congo, hafi y’Umupaka wa RDC n’u Rwanda.

Ngoma yatangaje ko Congo ifite ibibazo byinshi bikomeye ko ari nayo mpamvu bafashe intwaro, bakiyemeza gushaka uburyo babikemura.

Ati “Abanyapolitiki bafashe bugwate igihugu. Bafata igihugu nk’ikibuga cyabo. Abaturage bafite ibibazo, gereza ni ahantu ho gupfira, nta mihanda ihari, mu burezi nta kigenda, mu bitaro nta miti.”

Willy Ngoma yavuze ko amasezerano yasinywe hagati ya Guverinoma ya Congo n’umutwe wa M23 atigeze yubahirizwa. Yavuze ko kuva mu 2013 yasinywa, bategereje bihanganye aho bari mu buhungiro, bigeze mu 2017 nta kirakorwa bafata umwanzuro wo gusubira mu mashyamba.

Ati “Mu myaka itanu twamazeyo, ntabwo twigeze duhungabanya uwo ariwe wese. Twabwiye Guverinoma ko twataye imiryango yacu mu gihe cy’imyaka icumi, ko mu buhungiro, uburyo tubayeho tudashobora kubwihanganira, ko yadufasha tukagaruka mu gihugu cyacu. Barabyanze.”

Abarwanyi ba M23 mu 2013 bamwe bahungiye muri Uganda abandi mu Rwanda. Abari muri Uganda nibo basubiye ku rugamba mu mashyamba ya Virunga mu gihe abari mu Rwanda bacumbikiwe i Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba mu kigo kirindwa n’Igisirikare cy’u Rwanda.

Ngoma yavuze ko ubwo RDC yari yanze ko batahuka, bo bafashe umwanzuro bakava muri Uganda bagasubira mu mashyamba. Uko gutahuka ntabwo kwigeze kugwa neza RDC ahubwo yahise ifata intwaro itangira kurwanya M23.

Ati “Natwe twirwanyeho. Bashakaga kudutsemba. Bavuga ko tutari Abanye-Congo, ko turi Abanyarwanda.”

M23 yavuze ko ibyo irwanira birenze inkomoko ariko ko no kubwirwa ko atari Abanye-Congo nabyo biri mu bibangamiye.

Ngoma yavuze ko amasezerano basinyanye na Guverinoma ya Tshisekedi agena ko abanyapolitiki b’umutwe wa M23 bahabwa imyanya, abasirikare bagashyirwa mu gisirikare. Ngo ayo masezerano agena ko hazakorwa batayo enye zihuriweho n’Ingabo za FARDC bakarwanya by’umwihariko umutwe wa ADF.

Kuva M23 yabaho, nta na rimwe Abanye-Congo bayitandukanya n’u Rwanda ku buryo n’icyo kinyoma cyakwiriye Isi yose mu 2012 bikageza aho u Rwanda rufatirwa ibihano n’imiryango mpuzamahanga hamwe n’ibihugu bikomeye.

Umuvugizi wa M23 yasobanuye ko nta muntu n’umwe ubaha ubufasha, ko n’Imana yo mu ijuru ibizi ku buryo ngo yayitangaho umugabo. Ati “Twirwanaho ubwacu”.

Yavuze ko intwaro bakoresha muri uru rugamba, harimo izo bari barahishe ubwo bahungaga mu 2013, izo bagura n’Ingabo za Congo cyangwa se izo basahura mu mirwano.

Mu kugura intwaro, yavuze ko hari nubwo biba ngombwa ko bagurisha inka n’inzu zabo. Ati “Twakoze muri Guverinoma, dufite amafaranga. Dutanga byose byacu kuri iki gikorwa cy’ingenzi. Tugurisha inka zacu, inzu, imodoka.”

Uyu mugabo yongeye gushimangira ko u Rwanda nta mfashanyo na nke ruha umutwe wa M23, ati yewe habe n’urushinge.

Ati “Habe n’urushinge, cyangwa se ubufasha bwo mu yindi guverinoma. Umuhate wacu ni wo utuma ibyo dukora bishoboka. Aho turi nta mabuye y’agaciro ahari ngo tugenzure ibyo birombe, turitanga, hari ibijumba n’ibitunguru gusa, nta mabuye y’agaciro.”

Yavuze kandi ko abasirikare b’u Rwanda Congo iherutse gushimuta, batari bari kurwana ku ruhande rwa M23, ndetse ko aho bari bari ari kure y’aho imirwana yari iri kubera.

Ati “Barashimuswe.”

Yavuze ko igihe cyose Guverinoma ya Congo yagaragaza ko ishaka ko ibibazo biri mu gihugu bishyirwaho iherezo, uyu mutwe witeguye kugirana nayo ibiganiro.

Umutwe wa M23 watangaje ko intwaro ukoresha, harimo izo ugura n'Ingabo za FARDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .