Yabigarutseho ku wa Gatanu, tariki ya 21 Gashyantare 2025, ubwo ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, ubw’uturere n’abakozi bashinzwe imitangire ya serivisi z’ubutaka bwaganiraga n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka ku micungire n’imikoreshereze y’ubutaka ndetse n’iyubahirizwa ry’ibishushanyo mbonera by’imikoreshereze y’ubutaka, ibibazo birimo n’icyakorwa.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka, Nishimwe Marie Grace, yavuze ko mu mikoreshereze y’ubutaka harimo ibibazo bishobora kuzateza ibibazo mu myaka iri imbere, hakiyongeraho serivisi zitanoze mu by’ubutaka.
Yavuze ko kuri ubu uturere twose two mu Ntara y’Iburasirazuba twamaze kubona ibishushanyo mbonera ku buryo ngo abayobozi bari bakwiriye gukurikirana abantu bubaka mu butaka bwagenewe ubuhinzi.
Ati ‘‘Umuntu bamuha icyangombwa cyo kubaka ikiraro cy’inkoko, wagenda ugasanga yubatsemo inzu yo kubamo, ibyo bintu turabifite cyane. Ikindi gihari, uburyo tumenya ubutaka abantu bakwiriye guturamo, uracyasanga abantu bashaka gutura bonyine.’’
Nishimwe yavuze ko mu Ntara y’Iburasirazuba harimo n’ikibazo cy’abantu bagabanya ubutaka bw’ubuhinzi bakabugira ubwo guturamo kandi ngo bakanabukata nabi badakurikije ibishushanyo mbonera, asaba abayobozi kwita kuri ibi bibazo byose mu gukurikirana ikoreshwa neza ryabwo.
Guverineri Rubingisa yavuze ko hari amakosa akorwa na bamwe mu bayobozi yo kudakurikirana imikoreshereze y’ubutaka ashobora no kuvamo ruswa, bose abasaba kujya bakurikirana hakiri kare.
Ati ‘‘Buriya umuturage iyo yubatse inzu ukaza ukamubwira ngo yayishyize ahatemewe kandi ukabimubwira yamaze gusakara haba habayemo kurangara. Hari ubikora kubera ko atabizi ariko hari n’ubikora kubera ko yabirenzeho avuga ati ndabizi ko hariya batazabibona.’’
Yakomeje agira ati ‘‘Ni n’icyuho cya ruswa, ashobora kubikoresha yasabwe ruswa cyangwa na we yayitanga, tugomba rero kubikumira tugakorana n’inzego. ’’
Guverineri Rubingisa yavuze ko ibibazo byinshi bakira mu Ntara no mu turere bishingiye ku butaka birimo imbibi zabwo zikeneye gukosorwa, ibyangombwa bifite ibibazo n’ibindi byinshi.
Yavuze ko mu mijyi yunganira Umujyi wa Kigali bafite ndetse no mu mijyi iwugaragiye bakwiriye guhindura imikorere mu rwego rwo guhuzwa n’icyerekezo cy’igihugu cya 2050.
Uyu muyobozi kandi yavuze ko bemeranyijwe n’abandi bayobozi ko bamanuka hasi, umuturage bakamukemurira ibibazo, bakamuha amakuru akeneye kandi bakamutega amatwi ku buryo ibitekerezo bye na byo bigenderwaho mu gufata imyanzuro.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!