Guverinoma yiyemeje ko mu myaka itandatu abanyarwanda bose bazaba bihagije mu biribwa

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 18 Ukwakira 2019 saa 11:11
Yasuwe :
0 0

Imibare igaragaza ko u Rwanda rukomeje gutera intambwe ishimishije muri gahunda zo kwihaza mu biribwa kuko mu 2018 abanyarwanda bari bihagije mu biribwa bari 81.3% naho 18.7% bangana n’ibihumbi 467 bari bugarijwe n’inzara.

Ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa ku wa 16 Ukwakira 2019, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko mu myaka itandatu bake bugarijwe n’inzara bazaba babasha kubona ibiribwa.

Ubusanzwe uyu munsi wizihizwa ku wa 16 Ukwakira ariko buri gihugu cyemerewe guhitamo umunsi umwe kiwizihirizaho hagati hagati ya 16-31 uko kwezi.

U Rwanda ruzawizihiriza mu Murenge wa Nyabirasi, Akarere ka Rutsiroku wa 31 Ukwakira ku nsanganyamatsiko igira iti “Ibikorwa byacu ni byo shingiro ry’ejo hazaza. Indyo yuzuye mu isi izira inzara”

Musabyimana yavuze ko Guverinoma ifite ingamba zo gufasha abahinzi mu rwego rwo kongera umusaruro ukomoka ku buhunzi kugira ngo iyo ntego izagerweho nk’uko New Times yabitangaje.

Ati “Tugeza serivisi zitandukanye ku bahinzi, tubashishikariza gutegura neza ubutaka kandi ku gihe, tubagezaho imbuto n’inyongeramusaruro hirya no hino mu gihugu kimwe n’imiti ikenewe kugira ngo umusaruro ukomeze kwiyongera.”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa(FAO) rigaragaza ko mu 2019 abantu miliyoni 820 ku Isi(nibura umuntu umwe mu icyenda) bari bugarijwe n’inzara.

Rigaragaza ko Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ari kamwe mu bice bikunzwe kwibasirwa n’inzara kihariye abarenga 30% by’abatuye Afurika bafata amafunguro adafite intungamubiri.

Amasezerano abakuru b’ibihugu bya Afurika bashyiriyeho umukono i Malabo, biyemeje kurandura inzara kuri uwo mugabane bitarenze mu 2025.

Musabyimana ati “U Rwanda ruri mu cyerekezo kimwe n’icyo, aho twiyemeje ko inzara izaba amateka mu gihugu cyacu nk’icyerekezo cy’Isi yose kandi ingamba dufite ziratuganisha muri icyo cyerekezo.”

Mu Rwanda Akarere ka Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba ni kamwe mu duce dukunze kwibasirwa n’ibura ry’ibiribwa bitewe n’uko gakunda gushegeshwa n’amapfa kurusha utundi, bikagira ingaruka ku musaruro w’ibikomoka ku buhinzi.

Mu guhangana n’icyo kibazo u Rwanda rwashyizeho ingamba zo kwifashisha uburyo bwo kuhira imyaka. Binyuze muri iyo gahunda, guverinoma ifasha abahinzi kubona ibikoresho byifashishwa mu kuhuri, ikabatangira 50% y’igiciro cyabyo.

Ati “Muri rusange ubihinzi mu Rwanda butanga umusaruro bitewe n’uko imvura yaguye. Ingamba ya mbere ni uguhindura iyo myumvire ariko nanone hakenewe kongera ingengo y’imari ishyirwa mu bikorwa byo kuhira.”

Kugeza ubu mu Rwanda Hegitari ibihumbi 51 z’ubuso buhingwa nizo zuhirwa gusa ariko intego ni iyo kubwongera bukagera ku bihumbi 102.

Minagri igaragaza ko mu 2018 abanyarwanda bari bihagije mu biribwa bari 81.3% naho 18.7% bangana n’ibihumbi 467 bari bugarijwe n’inzara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .