00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverinoma yiyemeje gukomeza kuba hafi abimuwe mu Midugudu ya Kangondo na Kibiraro

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 28 Nzeri 2022 saa 10:42
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze Guverinoma yemeye guha ibiribwa by’ukwezi kose abimuwe mu Midugudu ya Kangondo na Kibiraro ahazwi nka Bannyahe ndetse ikazakomeza kwita ku bibazo bafite.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Minisitiri Gatabazi yasuye abimuwe muri iyi Midugudu yo mu Murenge wa Remera, batujwe mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Busanza, mu Karere ka Kicukiro.

Mpakaniye Vedaste wimukiye muri uyu mudugudu mu byumweru bibiri bishize, yavuze ko amaze kumenyera imibereho yaho.

Mbere ngo yabonama ubuzima bugoye ariko uko bahamara iminsi bagenda bamenyera.

Yagize ati “Umuryango wanjye twese hamwe turi batandatu. Twahawe inzu y’ibyumba bitatu n’uruganiriro; iraduhagije ariko nk’umukozi twamukoreye akantu gakaswe n’amarido kugira ngo abone aho ashyira igitanda ariko na we agomba agaciro ke, nicyo kibazo ariko muri rusange bimeze neza.”

Yimuwe mu gace yari amazemo imyaka irenga icumi ariko ahamya ko ubuzima buzarushaho kugenda buba bwiza.

Yakomeje ati “Nkanjye ndi muri pansiyo ariko mfite abana bakeneye uburyo bw’imikorere, ni na yo mpamvu mu kiganiro nagiranye n’umuyobozi, badufashije bakaduha bisi iva hano ikagera mu mujyi idahagaze i Remera, byadufasha kugira ngo nk’abo bajya mu kazi badakererwa.”

Yanavuze ko nk’abantu basenga bakeneye chappelle bashobora kwifashisha.

Mukakagaju Zilpa na we uhamaze ibyumweru bibiri, yavuze ko bakomeje kwiyubaka, banamenyera ubuzima bushya.

Yagize ati “Ntabwo ibintu byose birajya ku murongo nk’uko aho twari turi byari ku murongo. Abana bari kurara mu ruganiriro, ibintu biracyagerekeranyije, ariko inzu ni nziza, Leta yaraturebeye hasigaye ubuzima busanzwe.”

Yavuze ko ashimira Leta yamuhaye inzu ikomeye, itamutera impungenge ko ishobora kumugwira we n’abana batanu afite.

Yakomeje ati “Ibiribwa turabibonye, muduteye inkunga nta kibazo cy’ibiryo, nyuma y’ukwezi natwe tuzaba twabonye uburyo bw’imibereho nk’uko twari dusanzwe. Ibibazo bihari ni iby’ubukene kuko nta bishoro dufite ngo tuzajye mu masoko. Nicyo kibazo mfite ngo mbone uko ncuruza, ndere abana.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karama mu Murenge wa Kanombe, Uwera Anna, yavuze ko uretse imibereho no mu bijyanye n’amashuri y’abana, hari ibigo bibegereye.

Yakomeje ati “Ku bijyanye n’ibibazo by’imikorere, dufite isoko bamwe batangiye kujyayo. Ku bijyanye n’imodoka za rusange, zirahari zigera i Remera ahubwo ni ukongeramo kugira ngo babone izigera mu mujyi ntaho zihagaze.”

“Ubuzima nta cyahindutse. Abari bafite icyo bakora barakora, abari abacuruzi, abayede, abadandaza mu gitondo iyo ugiye kubasura usanga hari nka 30 % bari mu nzu, abandi bagiye mu kazi gasanzwe.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko kugeza ubu hamaze kwimurwa imiryango 1068 yaturutse mu Midugudu ya Kangondo I, II na Kibiraro.

Yakomeje ati “Baje mu byiciro binyuranye, hari abaje mbere, hari abaje mu byumweru bibiri bishize. Twari tuje kureba uko babayeho, iyo umuntu yimutse abanza gushyira ibintu bye mu nzu akabanza kwitunganya, tunabafashe ku by’ibanze baba bakeneye.”

“Abaturage twabazaniye ibiryo, Guverinoma yemeye ko bahabwa ibiryo by’ukwezi bigizwe n’umuceri, akawunga, ibishyimbo ndetse n’amavuta yo guteka. Si ibyo byonyine, kuko abaturage batuye muri uyu mudugudu, ni ahantu bakwiriye kubona serivisi za ngombwa, twagombaga kureba niba abana babo barabonye amashuri yo kwigamo.”

Yavuze ko abana babonye amashuri yo kwigaho, ubu bahagaze neza.

MInisitiri Gatabazi yakomeje ati “Ibyo twabazaniye babyakiriye neza ariko batugezaho na bimwe mu bibazo bagenda bahura na byo bizagenda bikosorwa, nk’ikibazo cy’ingendo bakora bajya mu mujyi aho batugaragarije ko bakwiriye kuba bagira imodoka zigenda zikagera mu mujyi nta handi bahagaze. Hari abatugaragarije ibibazo by’uko bashyigikirwa mu mishinga yo kubateza imbere nkuko dusanzwe dufasha abandi ngo babone aho bahera.”

Gatabazi yavuze ko n’izindi gahunda za Leta zizakomeza kugezwa ku bo zagenewe.

Yakomeje ati “Umwihariko ni uko Leta yicaye ikareba ikabona ko niba abantu bimutse, bakaba babonye inzu, buri wese ashobora kuba afite aho yakoraga atarakomeje gukora muri iyo minsi, ashobora kuba afite utwo yakoraga twamufashaga kwinjiza akaba adashobora kwinjiza, umwihariko wa mbere ni ukubabonera ibiryo by’ukwezi.”

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney hamwe n'abayobozi ku rwego rw'Umujyi wa Kigali basuye abaturage bimuwe Kangondo na Kibiraro
Minisitiri Gatabazi yavuze ko aba baturage bari bakwiye gusurwa nk'abantu bimuwe aho bari batuye vuba aha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .