00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwijeje u Burundi ubufasha mu gucyura impunzi zabwo

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 19 Ukuboza 2022 saa 06:29
Yasuwe :

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Mukeka Clémentine yakiriye mu biro bye, itsinda ry’abayobozi baturutse mu Burundi, aho baje mu biganiro bigamije ubukangurambaga bwo gushishikariza impunzi z’Abarundi gusubira mu gihugu.

Izi ntumwa ziyobowe na n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano mu Burundi Lt Gen. de Police, André Ndayambaje uri kumwe n’abayobozi b’Intara zihana imbibi n’u Rwanda barimo Guverineri w’Intara ya Kirundo Hatungimana Albert, uw’Intara ya Kayanza, Cishahayo Rémy ndetse na Bandenzamaso Léonidas w’Intara ya Bururi.

Aba bayobozi kandi bari bari kumwe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe gucyura impunzi mu Burundi, Bimenyimana Nestor wavuze ko hari impunzi zikomeje gutahuka zivuye mu Rwanda n’ibindi bihugu bitandukanye.

Ubwo bageraga mu Rwanda bakiriwe ku Mupaka wa Nemba uherereye mu Karere ka Bugesera n’abayobozi muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Guverineri w’Intara w’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, uw’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard.

Bageze i Kigali bakiriwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Clémentine Mukeka ari kumwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi Philippe Habinshuti n’abandi.

Ibiganiro byahuje intumwa z’ibihugu byombi byanitabiriwe na Ndèye Aissatou Masseck Ndiaye uhagarariye Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi,UNHCR, mu Rwanda.

Mukeka yijeje intumwa z’u Burundi ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo kugira ngo ibikorwa byo gukangurira impunzi z’Abarundi gutaha bigende neza ndetse n’abemeye gutaha ku bushake bafashwe ku bufatanye na UNHCR.

Ati “U Rwanda rusanzwe ruzi neza ububi bwo kuba impunzi, niyo mpamvu dushishikajwe no kubona Abarundi bahungiye hano bataha mu gihugu cyabo mu mahoro bakajya gufatanya na bagenzi babo kubaka igihugu.”

Yakomeje agira ati “Twishimiye icyemezo cyafashwe na Leta y’u Burundi cyo kuza gusaba Abarundi gutaha ku bushake, ni intambwe nziza igaragaza ubushake bwa politiki bwo guca ubuhunzi mu gihugu.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano mu Burundi Lt Gen. de Police, André Ndayambaje yavuze ko batumwe n’igihugu kugira ngo bazane inkuru nziza ku Barundi bahungiye mu Rwanda.

Ati “Twifuza ko bataha mu gihugu, twafunguye amarembo kandi hari n’abandi batahutse mbere kuva mu 2020, babayeho neza, abenshi ubu basubiye mu kazi, bari mu bikorwa byo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyabo.”

U Rwanda rwatangiye kwakira impunzi z’Abarundi kuva mu mwaka wa 1959 ariko ziza kwiyongera guhera muri 2015 ubwo abasaga ibihumbi 74 bahungiraga mu Rwanda.

Kuva mu mwaka wa 2020 kugeza ubu hamaze gutaha abasaga ibihumbi 30, aho mu mwaka wa 2020 hacyuwe abagera ku 7 894, muri 2021 hacyurwa 21 631 mu gihe muri uyu mwaka wa 2022 hamaze gutaha 790.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, intumwa za Leta y’u Burundi zagiranye ibiganiro n’abahagariye impunzi z’Abarundi zituye mu Mujyi wa Kigali n’ahandi mu gihe ku munsi w’ejo kuwa Kabiri izo ntumwa zizaganira n’impunzi ziba mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa Impunzi z’Abarundi zisaga ibihumbi 49.

Ni ku nshuro ya mbere kuva mu 2015, habayeho ubukangurambaga bwo gushishikariza Abarundi gutaha iwabo bikozwe n’ubuyobozi bw’Igihugu.

Lt Gen de Police Ndayambaje na Mukeka n'intumwa bayoboye bagiranye ibiganiro
Umuyobozi Mukuru ushinzwe gucyura impunzi mu Burundi, Bimenyimana Nestor (iburyo)
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Mukeka Clementine yijeje ko Guverinoma y'u Rwanda izakomeza gufasha u Burundi gushishikariza impunzi gutaha
Umunyamabanga Uhoraho muri MInisiteri ishinzwe ibikorwa by'Ubutabazi, Philippe Habinshuti yari muri ibi biganiro
Guverineri w'INtara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel yahaye iakze bagenzi be bo mu Burundi
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice na we yitabiriye ibi biganiro
Colonel Remy Cishahayo uyobora Intara ya Kayanza mu Burundi yari mu bagize iri tsinda
Ibi biganiro byitabiriwe n'abayobozi batandukanye ku mpande zombi

Amafoto: Nezerwa Salomon


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .