Guverinoma yijeje gukurikirana ibibazo by’abigisha mu bigo byigenga birimo no kudahembwa

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 7 Ukwakira 2019 saa 10:08
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko igiye kwinjira mu bibazo by’amashuri yigenga birimo kuba hari abarimu bavuga ko badahabwa amasezerano y’akazi y’igihe kirekire no kuba badahemberwa iminsi y’ikiruhuko nk’uko bigenda ku mashuri ya leta.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène, ubwo yari mu Karere ka Kamonyi ku wa 5 Ukwakira 2019, mu muhango wo kwizihiza ‘Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu”.

Mu bibazo byagaragarijwe Minisiteri y’Uburezi nk’ibikiri gukoma mu nkokora ireme ry’uburezi harimo kuba abarimu bigisha mu mashuri yigenga birukanwa binyuranyije n’amategeko, ntibahabwe amasezerano y’akazi n’abayahawe akaba ari ay’umwaka umwe.

Uwavuze mu izina ry’abarimu bigisha mu mashuri yigenga yagize ati “Amashuri yigenga guhera mu kwa cumi na kumwe kugeza mu kwa mbere abarimu ntibahembwa kandi ababyeyi baba batanze amafaranga y’ishuri nk’uko bikorwa muri leta.”

“Tugerageza kugira umusanzu dutanga, twatangiye kujya dutanga mudasobwa ku barimu b’indashyikirwa. Ikindi dukora ni uko muri buri kigo dukangurira abarimu kugira umuco wo kwiteganyiriza.”

Mu bindi amashuri yigenga yagaragaje nk’ibyifuzo harimo kuba Mineduc yajya ibafasha kubona imfashanyigisho.

Minisitiri Dr Mutimura yavuze ko bagiye gufatanya n’inzego za leta barebe icyakorwa ngo iki kibazo kibonerwe umuti kuko nta mashuri akwiye kuvuga ko yigenga kandi abana yigisha ari aba leta.

Yagize ati “Niba abarimu bo mu mashuri yigenga badahembwa ntabwo ari byiza, n’ubwo ari amashuri yigenga buriya ni aya leta kuko abana ni aba leta n’ibikorwa ni ibya leta, tuzakurikirana turebe ko binoze.”

“Ntabwo bikwiye ko bakwigisha ntibahembwe n’ayo masezerano y’akazi kandi bagomba guhabwa akwiriye.”

Ikibazo cy’imfashanyigisho yabijeje ko ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), hazarebwa icyakorwa ngo nabo bahabwe ubufasha uko bikwiye.

Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y’Abarimu n’Abakozi bo mu Burezi mu nzego za Leta mu Rwanda, Mukangango Stephanie, yavuze ko bidakwiye ko umwarimu akora adafite amasezerano y’akazi.

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi yo mu 2016, igaragaza ko mu Rwanda habarurwaga amashuri yisumbuye 1575, arimo 460 ya leta, 862 afashwa na leta naho 235 yari ayigenga.

-  Indi nkuru wasoma: Minisitiri Mutimura yasabye abarimu kujyana n’ikoranabuhanga rigezweho

Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène, yavuze Leta igiye gukurikirana ibibazo byagaragajwe n'abigisha mu mashuri yigenga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza