Iyi mpanuka y’ubwanikiro bwahanutse, yahitanye abantu 11 ikomeretsa abagera kuri 36. Ni ubwanikiro abaturage bari basanzwe banikiramo ibigori byabo byeze.
Itangazo Minisitiri w’Intebe yashyize hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, yatangaje ko Guverinoma yifatanyije n’ababuze ababo.
Ati “Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije ababuriye ababo muri iyo mpanuka. Abakomeretse bajyanywe kwa muganga, ubu barimo kwitabwaho. Guverinoma iratanga ubufasha bukenewe ku miryango yabuze ababo no ku bakomerekeye muri iyi mpanuka.”
Guverinoma yijeje ko hagiye kongerwa imbaraga mu ngamba zo gukurikirana ireme ry’imyubakire kugira ngo impanuka nk’izi zirindwe.





Amafoto: Hakizimana Thamimu
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!