00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverinoma yihanganishije ababuriye ababo mu mpanuka y’ubwanikiro i Rusororo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 3 Gashyantare 2023 saa 05:11
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yihanganishije imiryango y’ababuriye ababo n’abakomerekeye mu mpanuka y’ubwanikiro, yabaye kuri uyu wa Gatanu mu Kagari ka Gasagara mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Iyi mpanuka y’ubwanikiro bwahanutse, yahitanye abantu 11 ikomeretsa abagera kuri 36. Ni ubwanikiro abaturage bari basanzwe banikiramo ibigori byabo byeze.

Itangazo Minisitiri w’Intebe yashyize hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, yatangaje ko Guverinoma yifatanyije n’ababuze ababo.

Ati “Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije ababuriye ababo muri iyo mpanuka. Abakomeretse bajyanywe kwa muganga, ubu barimo kwitabwaho. Guverinoma iratanga ubufasha bukenewe ku miryango yabuze ababo no ku bakomerekeye muri iyi mpanuka.”

Guverinoma yijeje ko hagiye kongerwa imbaraga mu ngamba zo gukurikirana ireme ry’imyubakire kugira ngo impanuka nk’izi zirindwe.

Abantu 11 nibo byatangajwe ko bahitanywe n'iyi mpanuka
Guverinoma yagaragaje ko igiye kongera ubugenzuzi bw'inyubako mu kwirinda impanuka nk'izi
Iyi nyubako y'ubwanikiro yaguye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu

Amafoto: Hakizimana Thamimu


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .