Guverinoma yashyize imbaraga mu gushakisha abakekwaho ibyaha mu mpunzi zavuye muri RDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Mutarama 2020 saa 12:20
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe gusezerera abasirikare no kubasubiza mu buzima busanzwe, yatangaje ko kugenzura impunzi z’abanyarwanda zavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje gukoranwa ubushishozi hagamije gutandukanya abakekwaho ibyaha basize bakoze no kureba ubufasha buri cyiciro gikeneye ngo kibuhabwe.

Ku wa 21 Ukuboza 2019 nibwo impunzi 1471 zirimo 71 bari mu mutwe w’inyeshyamba wa FDLR, ugizwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bageze mu Rwanda bavuye muri RDC, nyuma y’iminsi micye rwakiriye abandi 291, bashyirwa mu nkambi y’agateganyo y’impunzi ya Nyarushishi, iherereye mu Karere ka Rusizi.

Muri abo batashye harimo umugore witwa Angeline Mukandutiye wagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu bice bitandukanye by’icyahoze ari Nyarugenge, wanabihamijwe n’Inkiko Gacaca.

Uyu mugore wanayoboye ibikorwa by’Interahamwe yaje gutabwa muri yombi nyuma y’amasaha macye ageze mu nkambi, yabanje kuvugisha abakoresha imbuga nkoranyambaga bamuzi, bamubonye avugira kuri Radiyo y’Igihugu yari yasuye izi mpunzi zikigera mu nkambi.

Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe gusezerera abasirikare no kubasubiza mu buzima busanzwe, Nyamurangwa Fred, yabwiye IGIHE ko nubwo abantu babanje kubyibazaho, nta burangare bwabayeho kuko byatewe n’uko Mukandutiye yahise aganira n’umunyamakuru nk’umwe mu bahungutse.

Ati “Inzego z’igihugu zose zirakorana, urumva kwakira abantu haba hari inzego nyinshi, haba hari abamuzi, abari bamuzi na mbere hose. Icya mbere ni ukubakira kuko baba baje nabi kubera umutekano mucye, ingabo za Congo zabafashe zikabazana, tubakirira mu nkambi ya Nyarushushi.”

Nyamurangwa yavuze ko nk’umuntu uba waragiye ari mukuru akoze ibyaha, iyo atahutse kumumenya biba byoroshye nk’uko byagenze kuri Mukandutiye.

Ati “Ubugenzuzi bwo turacyabukomeje kuko n’ubundi n’abandi baracyari mu nkambi ya Nyarushishi”.

Mu nkambi ya Nyarushishi harimo abantu 1904 barimo abarengeje imyaka 18 bagera kuri 823, abana 1081.

Yasobanuye ko kubera imibereho mibi bagiriye muri RDC uyu munsi bari kwitabwaho mu buryo butandukanye bitewe n’ibibazo bafite. Bahabwa ibiribwa n’abarwaye bagafashwa kwivuza.

Guhera ku wa mbere bazatangira guhabwa amasomo arimo ay’ubumwe n’ubwiyunge, uburere mboneragihugu, ndi umunyarwanda, imiyoborere myiza n’andi agaruka cyane cyane kuri gahunda n’icyerekezo cy’igihugu amare igihe cy’amezi atatu.

Aba banyarwanda bashyikirijwe u Rwanda bacumbikiwe i Nyarushishi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza