Guverinoma yahagurukiye uburyo bwo gutwara abantu muri Kigali nyuma y’ifungurwa ry’ibikorwa

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 6 Gicurasi 2020 saa 10:26
Yasuwe :
0 0

Ubwo ibikorwa byongeraga gusubukurwa ku wa Mbere nyuma y’igihe abantu basabwe kuguma mu rugo, hagaragaye ikibazo cy’imodoka zigomba gutwara abantu, bijyanye n’amabwiriza yashyizweho yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus mu gihugu.

Imodoka zagabanyirijwe umubare w’abantu zigomba gutwara, basabwa kwicara batatanye kandi nibura saa mbili z’ijoro abantu bose bakaba bavuye mu nzira.

Ni ibintu byateje ikibazo mu buryo bw’ingendo, abagenzi bamara amasaha menshi bategereje imodoka, cyane ko zari zikiri nke mu muhanda. Byongeye, nka moto zisanzwe zunganira cyane uburyo bw’ingendo muri Kigali ntabwo zemerewe gukora, kugeza mu byumweru bibiri biri imbere.

Na nyuma yo gusubukura ingendo, hari imodoka zimwe zari zikeneye gutunganywa kubera ko zari zimaze igihe ziparitse.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, Lt Col Patrick Nyirishema, yavuze ko mu gihe hakomeza kubamo ikibazo, hafatwa icyemezo cyo kongera imodoka zirimo kwifashishwa mu Mujyi wa Kigali, zikava mu bigo byazikoreshaga mu ngendo zihuza Intara ubu zitarimo gukorwa.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, avuga ko ubwo ingendo zatangiraga ku wa Mbere, imodoka zatangiye gutwara abantu zikererewe ariko icyo cyakosowe kuri uyu wa Kabiri. Yasabye abantu kujya gufata imodoka hakiri kare aho kurindira bwije ngo bagendere rimwe.

Rubingisa yavuze ko nk’ibisanzwe ikibazo cy’imodoka mu masaha yo kujya no kuva mu kazi cyagaragaye, ariko bakoranye n’abatwara abagenzi muri Kigali kigashakirwa ibisubizo birimo no kongera imodoka.

Ati “Twakoranye n’abatwara abantu ubu dufite batatu mu mujyi wa Kigali, bari basanzwe ubundi bakoresha imodoka zigeze kuri 460 hafi 500, twumva ko zijemo, nubwo abantu bagabanyije umubare w’abagomba kwicaramo ariko n’abazikoresha turumva ko ari bariya bagakoze ingendo ziri ngombwa”.

Ubwo ingendo zafungurwaga, byakirijwe yombi n’abantu bari bamaze ukwezi kurenga basabwe kuguma mu rugo, ariko bagaragaza impungenge ko hari benshi bakorera mu Mujyi wa Kigali batuye mu nkengero zawo, batazabasha gusubira mu mirimo bitewe n’uko ari mu Ntara, nyamara hatuye abantu benshi cyane bijyanye n’uburyo umujyi ugenda waguka.

Mu duce twakomorewe kugendamo imodoka ziduhuza n’umujyi wa Kigali harimo Ruyenzi muri Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, agace ka Nyamata mu karere ka Bugesera n’agace ko kuva Nyagasambu ugaruka mu mujyi wa Kigali.

Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema yavuze ko bafashe uwo mwanzuro kuko basanze hari bamwe mu bakozi benshi bakoreraga mu Mujyi wa Kigali ari ko bataha muri ibyo bice.

Umujyi wa Kigali wagaragaje ko uburyo bwo gutwara abagenzi bwatangiye kunoga, aho kuri uyu wa Kabiri saa mbili z’ijoro abagenzi bari bamaze gushira Nyabugogo.

Ubuyobozi bwahagurukiye ikibazo cy'ingendo mu Mujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .