00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiciro bisanzwe bya lisansi na mazutu byagumishijweho mu mezi abiri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Ukuboza 2022 saa 12:37
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda yirinze guhindura ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli nubwo ku isoko mpuzamahanga bikomeje kuzamuka.

Ibiciro byatangajwe kuri iki Cyumweru tariki 4 Ukuboza, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko igiciro cya litilo ya lisansi cyagumishijwe ku 1580 Frw mu gihe igiciro cya litilo ya mazutu cyagumye ku 1587.

RURA ivuga ko Guverinoma yagumishijeho ibi biciro mu rwego rwo kwirinda izamuka rikabije ry’ibiciro ryaba iry’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ibindi bicuruzwa.

Mu Ukwakira uyu mwana nibwo RURA yaherukaga gutangaza ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litilo ya lisansi yagabanyutseho 29Frw naho mazutu ikagabanyukaho 20 Frw.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .