Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije Sri Lanka ku bw’ibitero byahitanye abagera kuri 300

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 Mata 2019 saa 09:23
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije Sri Lanka n’abaturage bayo nyuma y’ibitero byagabwe ahantu hatandukanye kuri iki Cyumweru bigahitana abagera kuri 300.

Mu gihe abakirisitu hirya no hino ku Isi bari babukereye bajya kwizihzia Umunsi Mukuru wa Pasika kuri iki Cyumweru, abo mu Murwa Mukuru Colombo bo wababereye umunsi w’ikiriyo.

Abantu bataramenyekana bagabye ibitero mu bice umunani bigize uwo mujyi by’umwihariko mu nsengero no muri hoteli zitandukanye mu mujyi wa Colombo.

Igitero cya mbere mu gitondo cyo ku Cyumweru cyagabwe kuri Kiliziya ya St Anthony, ibindi bigabwa kuri Kiliziya ya St Sebastian. Nyuma y’iminota mike ibindi ibisasu byaturikirijwe muri hoteli eshatu zikomeye zirimo Cinnamon Grand, Shangri La na Kingsbury.

Guverinoma ya Sri Lanka yatangaje ko nibura abantu 290 ari bo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’ibyo bitero mu gihe abasaga 500 bakomeretse.

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter, yamaganye yivuye inyuma ibyo bitero ndetse yihanganisha abaturage ba Sri Lanka.

Yagize iti “Guverinoma y’u Rwanda yababajwe cyane n’ibitero byahitanye abasaga 200 bigakomeretsa benshi mu nsengero na hoteli mu Mujyi wa Colombo muri Sri Lanka ku munsi wa Pasika.”

“Guverinoma y’u Rwanda yamaganye cyane ibi bikorwa bya kinyamaswa by’iterabobwa kandi yihanganishije Guverinoma n’abaturage ba Repubulika ya Sri Lanka, by’umwihariko imiryango y’inzirakarengane ari nako yifuriza abakomeretse kurwara ubukira.”

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ryijeje ubufatanye abaturage ba Sri Lanka “muri ibi bihe bikomeye”.

Ntabwo abihishe inyuma y’ibyo bitero baramenyekana ariko inzego z’umutekano muri icyo gihugu zatangaje ko zimaze guta muri yombi abakekwa bagera kuri 24.

Papa Francis ubwo yayoboraga misa ya Pasika kuri iki Cyumweru na we yamaganye icyo gitero yise icya kinyamaswa.

Yasabye abatuye Isi gufatana urunana muri ibi bihe Isi yuzuyemo amakimbirane n’akarengane, aho kubaka inkuta zibatandukanya hakubakwa ibiraro bibahuza.

Iki gitero muri Sri Lanka ni icya mbere gikomeye kigabwe kuri icyo gihugu nyuma y’imyaka icumi kivuye mu ntambara.

Minisitiri w’Intebe wa Sri Lanka, Ranil Wickremesinghe, yatangaje ko hari amakuru bari bahawe mbere avuga ko ibitero bishobora kuba.

Benshi mu baguye muri ibi bitero ni abaturage ba Sri Lanka ariko harimo n’abanyamahanga.

Abayobozi batandukanye hirya no hono ku Isi bamaganye ibitero byagabwe kuri Sri Lanka
Ibitero byagabwe ku nsengero no kuri hoteli bihitana abagera kuri 300

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza