00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverinoma y’u Rwanda yakuye igihu ku kibazo cy’Abanyarwanda baherutse kwirukanwa na Niger

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 7 Mutarama 2022 saa 07:30
Yasuwe :

Imwe mu nkuru zavuzwe cyane mu mpera za 2021, ni iy’Abanyarwanda umunani bari bangiwe guhabwa ubuhungiro na Niger nyuma yo kurangiza ibihano bari barakatiwe no kugirwa abere n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania, ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo iki cyemezo cyafatwaga, abo Banyarwanda bari bahawe iminsi irindwi yo kuba bavuye ku butaka bwa Niger, ariko ku wa 3 Mutarama 2022, Guverinoma y’iki gihugu itangaza ko ibongereye iminsi 30 yo kuba bavuye ku butaka bwayo.

Abarebwa n’iki cyemezo ni Zigiranyirazo Protais, Nzuwonemeye François Xavier, Nteziryayo Alphonse, Muvunyi Tharcisse, Ntagerura André, Nsengiyumva Anatole, Mugiraneza Prosper na Sagahutu Innocent.

Barimo abasoje ibihano bari barakatiwe n’urwahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyirweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania ari na rwo rwaburanishije zimwe mu manza z’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nka Zigiranyirazo Protais muramu wa Juvenal Habyarimana wari Perezida, yari yaburanishijwe n’uru rukiko kuva mu 2001, ku wa 18 Ukuboza 2008 aza kuhamywa ibyaha bya Jenoside ariko ajuriye mu 2009 aza kugirwa umwere.

Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, Umuryango w’Abibumbye wari ukirimo gushakira Zigiranyirazo na bagenzi be igihugu cyo gutuzwamo cyane ko batifuje kugaruka mu gihugu cyabo cy’u Rwanda.

IGIHE yaganiriye n’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Mukuralinda Alain, asobanura byimbitse iki kibazo.

U Rwanda rwaratunguwe!

Ubusanzwe Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania rwarangije manda yarwo rusigarirwaho n’Urwego rushinzwe imirimo yasizwe n’Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (IRMCT).

Rwaba urwo rukiko rwa Arusha ndetse n’uru rwego zose zagiye zikorana n’u Rwanda cyane ko u Rwanda rutajyaga guca imanza ariko iyo rwasabwaga kohereza abatangabuhamya cyangwa ibintu byafasha mu iburanisha byarakorwaga.

Ni ukuvuga ko iyo habaga hari Umunyarwanda uri kuburanishwa u Rwanda rwabaga rubizi, yakatirwa cyangwa yagirwa umwere byose rukabimenya.

Bitandukanye n’iki kibazo cy’aba Banyarwanda umunani, u Rwanda rwashidutse bagiye koherezwa muri Niger mu buryo rutigeze rumenyeshwa.

Mukuralinda ati “Ejobundi tugiye kumva twumva ngo hari Abanyarwanda bagizwe abere, hari abarangije ibihano [ibyo byose twari tubizi tuzi n’aho bari], ariko twumva ngo ruriya rwego, ubwo ni Umuryango w’Abibumbye kuko niwo ukuriye IRMCT, ngo bagiranye amasezerano na Niger yo koherezayo Abanyarwanda.”

Yakomeje agira ati “U Rwanda rutagize icyo rumenyeshwa! Ruratungurwa, kuba u Rwanda rutunguwe ntabwo […] bitubuza kugira icyo tuvuga ku bintu birureba, bireba Abenegihugu barwo ndetse no kuba twanavuga ku bindi.”

Mukuralinda avuga ko u Rwanda icyo rwakoze ari ukubaza Niger impamvu hashobora gufatwa umwanzuro ku kibazo kireba igihugu n’Abenegihugu ariko icyo gihugu kitabimenyeshejwe.

Ati “Noneho u Rwanda ruravuga ruti iyi mikorere ntabwo isobanutse, ntabwo icyeye. Ni gute ikibazo kireba Abanyarwanda, u Rwanda rwari rusanzwe rukorana n’urwo rwego ntirutumenyeshe […] n’igihugu nka Niger nacyo ntikirumenyeshe kandi ni igihugu Kinyafurika.”

Yakomeje agira ati “Kandi duhuriye muri Afurika Yunze Ubumwe […], bakohereza n’intumwa ije kubwira Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga cyangwa Perezida wa Repubulika ati ’nyabuneka hari Abanyarwanda tugiye guha ubuhungiro cyangwa se baje gutura iwacu mu buryo bwemewe n’amategeko’.”

U Rwanda ntabwo rwasabye Niger kutabakira…

Bamwe muri aba Banyarwanda bagiye mu itangazamakuru bashinja u Rwanda kubatambamira muri Niger, bagaragaza ko ari rwo rwatumye Niger ifata icyemezo cyo kubima ubuhungiro.

Mukuralinda avuga ko bitigeze bibaho ko u Rwanda rusaba Niger kutakira aba Banyarwanda.

Ati “U Rwanda rwabyumvise nk’abandi. Rufata uruhande rwarwo turavuga tuti ibyo bintu uko byakozwe si byo ariko atari ukuvuga ngo abo Banyarwanda nibabime aho gutura cyangwa turabasabye nibatahe […] Umunyarwanda widegembya afite uburenganzira bwo kujya aho ashaka.”

Yakomeje agira ati “Icyabaye ni uko u Rwanda rwaravuze ruti iyo mikorere yabaye ntabwo ari yo. Ntekereza ko ari n’aho nabo batekereje […] nibwo Niger ifashe kiriya cyemezo. Ni uburenganzira bwayo.”

Guverinoma itangaza ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko n’amahame mpuzamahanga ku buryo nta muntu ushobora kuburana icyaha inshuro ebyiri.

Mukuralinda ati “Twe amarembo y’u Rwanda arafunguye. Niba wararangije igihano cyangwa warabaye umwere ushaka kuza mu Rwanda nta kibazo.”

Ati “Ntihazagire uwitwaza ko nagera mu Rwanda azongera kuburana, tugendera ku mahame mpuzamahanga avuga ko iyo umuntu yaburanye icyaha akagirwa umwere cyangwa se akaburana, ntabwo icyaha akiburana kabiri, dutanga n’ingero z’ababuraniye mu Bubiligi, barirukanwa bagera hano ariko ubu arahari n’abo bateraga induru baza kumusura.”

Mukuralinda yavuze ko nk’uko kugeza ubu hari Abanyarwanda bagitahuka na bariya bashatse kugaruka mu gihugu cyabo bashobora kuza kandi nta kibazo bashobora kugirira mu gihugu cyabo.

Ati “U Rwanda rwahoze rugira impunzi ariko igihe cyarageze abenshi baratahuka n’ubu hari abagitahuka, ari abava muri RDC, abava i Burayi, abava hehe [….] baraza bakakirwa nk’abandi, abagomba kujya i Mutobo, abatari bamaze igihe iyo bageze mu Rwanda icyo bakora ni iki? Ni ugushaka indangamuntu, agashaka ibyangombwa, agasubira mu buzima busanzwe.”

Aba bagabo bose bagiye bashakisha ibindi bihugu bibakira bakabibura, ahanini bishingiye ku ruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi no kuba barabaye muri Guverinoma ishinjwa gushyira mu bikorwa Jenoside, icyaha ndengakamere.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Mukurarinda Alain, yatangaje ko u Rwanda rwatunguwe n'umwanzuro wafashwe na IRMCT wo kohereza abo baturage muri Niger

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .