Mu butumwa busoza umwaka wa Yubile y’Impuhwe z’Imana, Kiliziya Gatolika yasabye imbabazi ku bw’abayoboke bayo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwandiko rwasinyweho n’abepisikopi icyenda bo mu Rwanda, ryagombaga gusomwa nyuma ya misa yo ku wa 20 Ugushyingo 2016.
Bati “Nubwo Kiliziya ntawe yatumye kugira nabi, twebwe abepisikopi gatolika, ku buryo bw’umwihariko, twongeye gusaba imbabazi kubera bamwe mu bana bayo, abasaseridoti, abihayimana n’abakirisitu bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi.”
Mu itangazo ryashyizwe Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yashyize ahagaragara yatangaje ko iyi ari intambwe nziza yo kwicuza, ariko bitagaragaza aho Kiliziya Gatolika ihagaze mu gufata ibikorwa byabaye nk’ibyayo.
Riti “Icya mbere, nk’uko basaba imbabazi ku ruhande rw’abantu bamwe batanavugwa amazina, abepisikopi basa n’abashaka ahubwo gukura Kiliziya muri ibyo bintu, ku ruhare urwo arirwo rwose yaba yaragize muri Jenoside. Ibimenyetso bigaragara mu mateka binyuranya n’ibyo.’’
“Icya kabiri, birababaje kuba bamwe mu bapadiri baranze gusomera abakirisitu babo itangazo ryatanzwe n’abepisikopi nk’uko byari biteganyijwe, bigasa n’aho bitandukanyije n’icyo gikorwa cyo kwicuza.’’
Guverinoma kandi ivuga ko hagendewe ku bukana bw’ibyabaye, bikwiye ko Vakitan isaba imbabazi nk’uko ijya ibikora habaye ibifite uburi munsi y’ibyabaye mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko ishima uruhare rw’abepisikopi mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi izakomeza kugira uruhare mu biganiro byeruye na Kiliziya Gatolika, bizatuma ibasha kurenga ahahise hayo nta bwoba, nk’uko Abanyarwanda bamaze imyaka 22 babikora.
Nyuma yo gusaba imbabazi ku ruhande rw’abakirisitu, Impuzamiryango y’amashyirahamwe y’abarengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, IBUKA, yahise itangaza ko iteganya kuganira na Kiliziya Gatolika bakarebera hamwe uko yafasha mu gutanga indishyi ku barokotse Jenoside.

TANGA IGITEKEREZO