00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverinoma nshya yatangajwe: Minisiteri eshatu zabonye abayobozi bashya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 August 2024 saa 09:52
Yasuwe :

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje Guverinoma nshya igizwe n’Abaminisitiri 21 n’Abanyamabanga ba Leta icyenda. Umubare munini w’abari basanzwe muri Guverinoma iheruka, bongeye kugaragara mu nshya, usibye abaminisitiri batatu barimo uwa Siporo, uw’Ubucuruzi n’Inganda n’uw’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Mu zindi mpinduka zabaye muri Guverinoma, Abanyamabanga ba leta babiri ntibagarutse muri iyi nshya, kuko nk’uwari ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Solina Nyirahabimana ndetse n’uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibidukikije, Dr. Claudine Uwera; ntibari muri Guverinoma nshya.

Umwe mu bashya binjiye muri Guverinoma ni Christine Nkulikiyinka wagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo. Yavutse mu 1965 mu Mujyi wa Kigali, ari naho yakuriye ahahigira amashuri.

Mu 1985 yize mu Budage aho yize ibijyanye n’Ururimi rw’Ikidage, mbere yo gukomereza mu bijyanye n’Imicungire y’Ubucuruzi muri Kaminuza ya Ludwigshafen University of Applied Sciences. Kuri ubu ashobora kuvuga indimi zirimo Igifaransa, Icyongereza, Ikidage n’Ikinyarwanda.

Yakoze muri Ambasade y’u Rwanda mu Budage kuva mu 1991 kugera mu 2005, aza kugaruka mu Rwanda aho yakoze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Kuva mu 2009 kugera mu 2015, Nkulikiyinka yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, aho yanarebereraga inyungu za Pologne, Romania, Liechtenstein, Repubulika ya Tcheque, Slovakia na Ukraine. Yanahagarariye u Rwanda mu Budage hagati ya 2011 na 2013.

Muri Nzeri 2015, Nkulikiyinka yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Suede, aho yari ahagarariye u Rwanda mu bihugu birimo Norvege, Denmark, Finland na Iceland.

Mu 2022, yabaye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Rwanda Cooperation Initiative kifasha mu gusobanura ibisubizo u Rwanda rwishatsemo mu rugendo rw’iterambere.

Amb. Christine Nkulikiyinka, Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo

Prudence Sebahizi yari Umuyobozi mu Bunyamabanga bushinzwe Isoko rusange rya Afurika, AfCFTA , ushinzwe imikorere y’inzego no guhuza gahunda z’ibikorwa.

Yize ubukungu n’amasomo y’iterambere muri Kaminuza y’u Rwanda, ndetse afite Imyamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Ingamba z’Iterambere Mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza y’i Seoul yo muri Koreya y’Epfo.

Umwanya yariho mu bunyamabanga bwa AfCFTA muri Ghana, yawugiyeho mu 2022. Mbere yaho, kuva mu 2015 kugera mu 2022, yari Umujyanama mu bya Tekiniki n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubucuruzi n’Inganda muri Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika i Addis Ababa muri Ethiopia.

Kuva mu 2012 kugera mu 2014, yagizwe Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta yo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ni mu gihe kuva mu 2007 kugera mu 2012 yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komite ishinzwe ukwihuza kw’akarere, mu biro by’Umukuru w’Igihugu by’umwihariko afasha Umujyanama w’Umukuru w’Igihugu mu bijyanye n’Ububanyi n’Amahanga.

Kuva mu 2005 kugera mu 2007, yari Umushakashatsi wungirije mu mushinga wakoreraga muri Minisiteri y’Imari n’Inganda.

Prudence Sebahizi, Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda

Minisitiri wa Siporo mushya, Nyirishema Richard, asanzwe azwi muri Siporo Nyarwanda kuko yari umwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umukino Basketball.
Nyirishema Richard yari amaze imyaka 12 ari Visi Perezida mu Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA) ushinzwe amarushanwa n’Ikipe y’Igihugu yagezemo 2016. Yabaye Umuyobozi wa Tekinike muri mbere FERWABA y’uko azamurwa mu ntera.

Uyu mugabo kandi yabaye umukinnyi wa Basketball aho yamenyekanye cyane muri United Generation Basketball.

Kuva mu Ukuboza 2021, yari umukozi ushinzwe ibikorwa byo gusakaza amazi mu mushinga wa USAID witwa Isoko y’Ubuzima, Water for People. Yakoze kandi nk’umujyanama mu muryango mpuzamahanga witwa DevWorks International hagati ya Ugushyingo 2020 na Kamena 2021.

Yakoze mu yindi miryango mpuzamahanga nka SNV.

Yabaye kandi umukinnyi wa Basketball kuko hagati ya 1996 na 2005 yakiniraga Generation 2000 (isigaye yitwa UGB) mu gihe hagati ya 2000 na 2003 yahamagarwaga mu Ikipe y’igihugu.

Richard Nyirishema, Minisitiri wa Siporo

1. Judith Uwizeye, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika
2. Inès Mpambara, Minisitiri muri Primature
3. Yusuf Murangwa, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi
4. Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga
n’Ubutwererane
5. Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta
6. Juvenal Marizamunda, Minisitiri w’Ingabo
7. Madamu Consolée Uwimana, Minisitiri w’Uburinganire n’lterambere ry’Umuryango
8. Dr. Vincent Biruta, Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu
9. Bwana Jean Claude Musabyimana, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’lgihugu
10. Dr. Jimmy Gasore, Minisitiri w’lbikorwa Remezo
11. Paula Ingabire, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo
12. Bwana Gaspard Twagirayezu, Minisitiri w’Uburezi
13. Dr. Jean-Damascène Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu
14. Dr. Ildephonse Musafiri, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi
15. Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Ubuzima
16. Amb. Christine Nkulikiyinka, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo
17. Prudence Sebahizi, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda
18. Dr. Valentine Uwamariya, Minisitiri w’Ibidukikije
19. Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, Minisitiri w’lbikorwa by’Ubutabazi
20. Richard Nyirishema, Minisitiri wa Siporo
21. Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi

Abanyamabanga ba Leta bashya

1. Gen (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere

2. Richard Tusabe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta
3. Mutesi Linda Rusagara, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ishoramari rya leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi

4. Eric Rwigamba, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi
5. Marie Solange Kayisire, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu
6. Claudette Irere, Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi
7. Dr. Yvan Butera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima
8. Olivier Kabera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo
9. Sandrine Umutoni, Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi

Mu bandi bahawe inshingano, Dr. Doris Uwicyeza Picard, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere.

Judith Uwizeye, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika
Inès Mpambara, Minisitiri muri Primature
Yusuf Murangwa, Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi
Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane
Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w'Ubutabera n'Intumwa Nkuru ya Leta
Juvenal Marizamunda, Minisitiri w'Ingabo
Madamu Consolée Uwimana, Minisitiri w'Uburinganire n'lterambere ry'Umuryango
Dr. Vincent Biruta, Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu
Jean Claude Musabyimana, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'lgihugu
Dr. Jimmy Gasore, Minisitiri w'lbikorwa Remezo
Paula Ingabire, Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo
Gaspard Twagirayezu, Minisitiri w'Uburezi
Dr. Jean-Damascène Bizimana, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu
Dr. Ildephonse Musafiri, Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi
Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w'Ubuzima
Dr. Valentine Uwamariya, Minisitiri w'Ibidukikije
Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, Minisitiri w'lbikorwa by'Ubutabazi
Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, Minisitiri w'Urubyiruko n'Ubuhanzi
Gen (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere
Richard Tusabe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta
Mutesi Linda Rusagara, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ishoramari rya leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi
Eric Rwigamba, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi
Marie Solange Kayisire, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu
Claudette Irere, Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi
Dr. Yvan Butera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima
Olivier Kabera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo
Sandrine Umutoni, Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .