Guverinoma nshya yatangajwe ku wa Gatanu, tariki 16 Kanama 2024, igaragaramo abaminisitiri bashya batatu, barimo uw’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Ambasaderi Christine Nkulikiyinka, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi na Minisitiri wa Siporo, Richard Nyirishema. Abandi bari basanzwe muri Minisiteri bongeye guhabwa kuyobora.
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB kandi rwahawe umuyobozi mushya, Dr Doris Uwicyeza Picard wasimbuye Dr Usta Kayitesi.
Guverinoma nshya yashyizweho nyuma y’iminsi ibiri Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente na we wari usubijwe kuri uwo mwanya arahiye ku wa 14 Kanama 2024.
Ubwo Perezida Kagame yakiraga indahiro ya Minisitiri w’Intebe n’Abadepite, yavuze ko iyi manda y’imyaka itanu ari iyo kugabanya ibibazo, bibanda ku gukemura ibibazo abaturage bahur ana byo aho kubyongera.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!