Guverinoma mu iperereza ku kibazo cy’uburiganya buvugwa mu mikino y’amahirwe mu Rwanda

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 18 Kamena 2019 saa 08:33
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko hari gukorwa iperereza ku buriganye n’ibindi bibazo bivugwa mu mikino y’amahirwe mu Rwanda, usanga bamwe batsindira amafaranga ntibayahabwe, bagahabwa impamvu zitandukanye z’uko batatsinze cyangwa uburyo batsinzemo budasobanutse.

Byatangajwe kuri uyu wa Mbere na Minisitiri wa Minicom, Soraya Hakuziyaremye, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kibanze ku kwemererwa k’u Rwanda nk’Umunyamuryango w’Ikigo cy’Iterambere cyashinzwe n’Umuryango w’Ubufatanye mu Bukungu, OECD n’ishusho y’ubucuruzi bw’imbere mu gihugu.

Minisitiri Hakuziyaremye yabivuze nyuma yo kubazwa n’abanyamakuru ingamba Minisiteri ayobora ifitiye ibigo bikora ubucuruza bw’imikino y’amahirwe bikomeje gushyirwa mu majwi ko biriganya abaturage batsinze ntibibahe amafaranga batsindiye.

Yagize ati “Natwe twagiye tubona ibibazo byinshi by’abaturage, hari abavuga bati ‘biriya bigo bicuruza imikino y’amahirwe biratwiba’.

Minisitiri yatanze urugero ko hari ibibazo by’abaturage bamaze kwakira bo mu Turere twa Huye na Gatsibo, bavuga ko bagiye batsindira amafaranga, igihe cyo kuyishyuza bakabwirwa ko habayemo kwibeshya.

Yavuze ko kimwe muri ibyo bigo bishinjwa bakiganirije kikababwira ko abakozi bacyo aribo bashobora kuba bihishe inyuma y’ubwo buriganya. Cyasobanuye ko hari ubwo bashobora gutuma umuntu atsinda kandi mu by’ukuri atatsinze, bigateza ikibazo mu gihe cyo kwaka amafaranga.

Minisitiri Hakuziyaremye yavuze ko guverinoma yatangiye gukora iperereza kuri icyo kibazo n’ibindi bivugwa mu mikorere y’ibyo bigo idahwitse irimo no gukora ibinyuranye n’ibyo byaherewe uburenganzira.

Ati “Tukaba twarabijyanye mu nzego z’iperereza kugira ngo turebe neza koko niba uwo muntu yarayatsindiye nta buriganya ariko ubundi muri Minicom uko biteye, ikigo kitishyuye abatsindiye iyo mikino ni uko ingwate iba yatanzwe [nacyo] twayikoresha twishyura abaturage.”

Minisitiri Hakuziyaremye yavuze ko hari n’amabwiriza aheruka gutangazwa mu cyumweru gishize asobanura ko muri iyo mikino hakunda kubamo ibigo birenga ku mabwiriza n’amasezerano byahawe byemererwa gukora.

Muri ayo birengaho harimo nko gukoresha imashini zirenze umubare w’izo bavuze ko bazakoresha kandi basorera, bigatuma bazishyira no mu bice bitazwi.

Ati “Aho naho Minicom ifatanyije n’inzego z’ibanze, iz’umutekano n’Uturere, igenda ikora ubugenzuzi kugira ngo imashini zitemewe zihakurwe, ibigo bikora ibinyuranye n’ibyo byaherewe impushya bibe bishobora kuba byahanwa.”

Ati “Tunakangurira abaturage kumenya neza gukoresha imikino y’amahirwe. Imikino y’amahirwe iremewe ariko igomba gukorwa mu buryo bunoza kandi bugenzurwa.”

Mu 2017, Minicom yahagaritse ikigo cyacuruzaga imikino y’amahirwe cyitwa ‘Sports4Africa’ kubera gukora ubucuruzi ku mikino y’amahirwe kitujuje ibisabwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .