00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverinoma iri guteganya ikigega cyihariye kizafasha abahinzi-borozi kubona inguzanyo

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 10 Ukwakira 2021 saa 03:42
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu korohereza abahinzi n’aborozi kugera kuri serivisi z’imari by’umwihariko inguzanyo nini kandi zihendutse, hari gahunda yo kureba uko hashyirwaho ikigega cyihariye kizabafasha.

Ni ibyatangajwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Ukwakira 2021, mu biganiro byayihuje inzego zitandukanye n’abakora muri uru rwego mu gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo bigikoma mu nkokora gahunda zo gufasha abahinzi n’aborozi kubona amafaranga yo gukoresha mu mishinga yabo.

Abafite ibigo by’imari na za banki muri rusange bagaragaza ko impamvu birinda gutanga amafaranga menshi ku bari mu buhinzi n’ubworozi, ari uko ayo mafaranga ari ay’abakiliya babo baba barimo gucuruza.

Ni ukuvuga ko banki iyo yakiriye abakiliya babiri baje kwaka inguzanyo barimo umucuruzi ugaragaza ko azajya yishyura mu gihe gito cyangwa azahita yishyura mu gihe cya vuba, na wa muhinzi ugaragaza ko azatangira kwishyura nyuma y’igihembwe ari uko yasaruye, banki ihitamo kuguriza uzayishyura vuba.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yavuze ko nka leta bagiye gutekereza uko hashyirwaho ikigega cyangwa uburyo bwihariye bwo gufasha abahinzi kubona amafaranga.

Ati "Iyo uganiriye n’abantu benshi, bigaragara ko igihe kigeze ko hatekerezwa ku kigega cyajyamo amafaranga runaka y’ubuhinzi, hari n’abavuga ko ashobora no kujya ahandi hantu runaka hakaba hajyaho banki y’ubuhinzi, abandi bakavuga ko yajya nko muri BRD, akaba ari amafaranga agamije guteza imbere ubuhinzi."

Yakomeje agira ati "Ni aho nka leta natwe tubona hakwiye kujyaho ikigega cy’amafaranga gishobora gufasha mu gutanga ingwate cyangwa mu gufasha amabanki kuba yabona amafaranga ahagije kugira ngo ayahe abo bahinzi, nicyo turimo kuganiraho ngo turebe uko twabafashamo."

Dr Ngabitsinze yavuze kandi ko muri rusange leta igiye kureba icyakorwa mu gushyiraho iyo banki cyangwa gukoresha isanzwe ariko icyo kigega gifasha abahinzi kikaba cyajyaho.

Ati "Icyo iki kigega cyafasha, ni ukugira ngo nibura amabanki agire icyizere ko hari amafaranga ahari yatangwa kugira ngo ashyigikire abahinzi n’uwagira ikibazo habe hari uburyo ayo mafaranga yakwishyurwa . Ikindi ni ukubona amafaranga yo gutanga, hari igihe ayo ziba zifite aba adahagije kuko niba twifuza gukora ubuhinzi bwa kinyamwuga, ni byiza ko icyo kigega cyajyaho kikajya gifasha abahinzi kubona ayo mafaranga."

Dr Ngabitsinze kandi yavuze ko icyo kigega kigiyeho byakemura ikibazo cy’abakunze gutaka inyungu z’umurengera bakwa iyo bahawe inguzanyo.

Ku rundi ruhande ariko hari bamwe mu bafite za banki zatangiye gukorana n’abahinzi babaha inguzanyo yaba iy’igihe gito n’igihe kirekire, bavuga ko uru rwego ari nk’izindi kandi narwo rwunguka bityo amabanki akwiye kwizera abarukoramo.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri AB Bank, Ndikumana Jerry Joas yavuze ko kuva batangira gutanga inguzanyo ku bahinzi hari benshi bagenda bafata amafaranga kandi akunguka.

Ati “Udashyize amafaranga menshi mu buhinzi nta handi wayashyira kuko kugeza ubu Abanyarwanda 80% batunzwe n’ubuhinzi."

Yakomeje agira ati "Ikibazo kigenda kivuka ni ikijyanye n’izo mbogamizi cyangwa ibibazo birimo ariko ikigaragara iyo umaze gushyiramo amafaranga ubona ko ibyo bibazo bigenda bibonerwa umuti.”

Minisiteri y’Ubuhunzi n’Ubworozi itangaza ko kugeza ubu amafaranga ashyirwa muri uru rwego rw’ubuhinzi akiri kuri 5% mu gihe hari intego yo kuzaba yageze hejuru ya 10% mu 2024.

Leta yagaragaje ko gushyiraho ikigega cyangwa banki ifasha abahinzi n'aborozi aribyo bizafasha mu iterambere ry'urwo rwego

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .