Ubwo Umutwe wa M23 warwanaga n’ingabo za Leta ya RDC, FARDC n’imitwe bafatanya ya Wazalendo, FDLR, Ingabo z’u Burundi, iza SADC, n’abacanshuro b’Abanyaburayi ugamije gufata Umujyi wa Goma, ni bwo ayo masasu yaguye mu Rwanda.
Mu gihe urugamba rwari ruhinanye, Ingabo za Leta ya RDC n’iyo mitwe bafatanyije byahisemo kurasa mu Rwanda, amasasu amwe yica abaturage andi yangiza ibikorwaremezo bitandukanye birimo inyubako z’abaturage, amashuri n’ibindi binyuranye.
Alain Mukuralinda yabwiye The Newtimes ko u Rwanda ruri gukora isesengura ngo hamenyekane ibyangijwe n’ayo masasu, hagamijwe kumenya uko ba nyiri iyo mitungo bafashwa.
Ati “Isesengura riri gukorwa n’ibigo bya Leta. Abayobozi baragenda babishyira mu byiciro kugira ngo Guverinoma imenye inkunga igomba guha abagizweho ingaruka nabyo.”
Yavuze ko n’amashuri ari gushyirwa mu byiciro, harebwa ibyangiritse kugira ngo hamenyekane ahakenewe ubufasha bwihutirwa.
Uretse ubufasha buzatangwa ku bangirijwe ibyabo, Guverinoma y’u Rwanda yatanze n’ubufasha bwo guherekeza ababuze ubuzima kubera ayo masasu yaturutse muri RDC.
Ku rundi ruhande kandi abakomeretse nubwo bamwe bari gusezererwa mu bitaro, bazakomeza kubona ubufasha kugeza igihe bakize neza.
Abahitanywe n’ayo masasu ni 13, mu gihe abakomeretse ari 35 barimo abakomeretse byoroheje.
Nyuma y’uko Umutwe wa M23 wigaruriye Umujyi wa Goma, ibintu byongeye gusubira mu buryo haba muri uwo mujyi ndetse no mu wa Rubavu, kuko abaturage batakiri kumva urusaku rw’amasasu nk’uko byari bimeze mbere.
Umuhuzabikorwa w’Ihuriro rya AFC/M23, Corneille Nangaa, aherutse gutangariza abanyamakuru ko kuri ubu Umujyi wa Goma utekanya kandi ko n’abaturanyi bakwiye gutekana kuko ababarasagaho uwo mutwe wabatsinze.
Uretse kuba Umujyi wa Goma ugenzurwa n’Ingabo z’Umutwe wa M23, n’umupaka uhuza u Rwanda na RDC nizo ziwugenzura.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!