Umuyobozi w’ibiro bishinzwe filime Rrwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Teta Ndejuru, yavuze ko iyi nyoroshyo izaba mu bigendanye n’umusoro ku nyongeragaciro ndetse n’umusoro ku nyungu mu bigendanye no gutunganya ndetse no gucuruza filime.
Ati “Iyi nyoroshyo izagaragarira cyane mu minsi bamara bafata amashusho hirya no hino mu gihugu ndetse n’amafaranga bakoresha. Iyi ni intangiriro y’inkunga yerekana ko u Rwanda rushaka gukurura abatunganya amashusho benshi.”
Ndejuru ntabwo yavuze ingano nyayo y’inyoroshyo ku musoro mu gukora no gutunganya filime, gusa yavuze ko uburyo byizwe butuma bazabasha kurushaho kugenda borohereza abashaka gushora imari muri uru ruganda, baba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga.
Ati “Tuvuge nk’urugero nka WB [Warner Bros – Sosiyete y’Abanyamerika itunganya filme] ishaka gufungura iduka hano, twareba ibyo tuzungukiramo ubundi tukaborohereza gufungura iduka hano.”
Bamwe mu batunganya filime hano mu Rwanda, bavuga ko uku koroherezwa kuzafasha cyane uru ruganda rwa sinema mu Rwanda, rusanzwe rufite ibibazo by’amikoro n’abarushoramo imari.
Mutuyimana Ella Liliane, umwe mu batunganya filime mu Rwanda, yavuze ko hakunze kugaragara icyuho mu gushoramo imari, ko hari abantu benshi bafite impano bahora barwanira ko inkuru zabo zagaragara.
Yagize ati “Ukurikije uru ruhare leta ishaka gushyiramo, uruganda rwa sinema rufite amahirwe yo gukura. Ibi bizafasha mu guhanga imirimo ifatika ku bakinnyi n’abagira uruhare bose mu itunganywa rya filime.”
Yongeyeho ko bizatuma abategura n’abatunganya filime, bibanda cyane ku gukina inkuru zijyanye n’u Rwanda nyinshi zikabasha kugera kuri benshi.
Kabera Eric wo muri Kwetu Film Institute, na we yavuze ko uru ruhare mu korohereza abatunganya filime, ruzatuma haza n’izindi nzu nyinshi zitunganya filime zo mu mahanga bikazamura uru ruganda.
Ati “Hamwe n’iri yoroherezwa ry’imisoro, abatunganya filime bo hanze bazashishikazwa no kuza gukinira filime zabo hano, ndetse banashyigikire ab’imbere mu gihugu nabo mu kuzamuka.”
Umuyobozi w’ishuri ryigisha ibijyanye na sinema riherereye i Kigali, Africa Digital Media Academy, Christopher Marley, yavuze ko ubu uruganda rwa sinema mu Rwanda rudafite ibyangombwa nkenerwa bihagije, kuko ibikoresho bihenze kandi nta mafaranga ahagije arimo.
Ati “Nabonye inzu nyinshi zitunganya filime zatangiye neza ariko nyuma zikananirwa kugera ku ntego bitewe n’amafaranga.”
Yongeyeho ati “Niba dushaka gukangurira inzu zitunganya filime mpuzamahanga, tugomba kugaragaza abakozi bafite ubunararibonye n’ubumenyi bwafasha aba banyamahanga mu gutunganya filime zabo bitabaye ngombwa ko bizanira abandi bakozi.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!