00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverinoma irateganya gutangiza ikigega cyo guteza imbere ubumenyi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 22 Ugushyingo 2022 saa 07:30
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda yatangiye ibiganiro biganisha ku gushyiraho ikigega cyihariye kigenewe guteza imbere ubumenyi bushingiye ku myuga NFSD [National Fund for Skills Development].

Ibi biganiro byahuje Minisiteri y’Uburezi n’abafatanyabikorwa bayo mu guteza imbere iyigishwa ry’imyuga n’ubumenyingiro kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2022.

Byitabiriwe n’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n’Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette wari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiri (Rwanda TVET Board), Eng Umukunzi Paul.

Abatanze ibiganiro barimo Umuyobozi ushinzwe Ubutwererane mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Michela Tomasella; Impuguke mu byo guteza imbere TVET, Dr Shakaspare Vaidya; Umuyobozi ushinzwe guteza imbere ubumenyi mu Rwego rw’Iterambere, RDB, Elodie Rusera.

Irere yavuze ko nyuma y’ibi biganiro hagiye gukorwa inyingo y’uko icyo kigega kizaba kimeze, ingano y’amafaranga azashyirwamo, abafatanyabikorwa n’ibindi.

Ati “Twamaze kubona ko kugira ngo ubashe kwigisha imyuga uko bikwiye bisaba amikoro kandi atari make, ibihugu byinshi byarabikoze natwe turashaka kureba niba twabikora tugashyiraho iki kigega hanyuma abafatanyabikorwa bakabidufashamo.”

Yakomeje agira ati “Urubyiruko cyangwa abavuka buri munsi tuzakomeza gukenera n’ubundi kubigisha. Inganda zivuka buri munsi, zizakomeza gukenera abakozi bo kuzikoramo kandi bafite ubu bumenyi ngiro.”

“Uyu munsi iyo witegereje amafaranga leta isohora kugira ngo dukomeze twigishe abiga imyuga n’ubumenyingiro ni menshi kandi nayo adahagije niyo mpamvu iki kigega ari ngombwa.”

Inyingo igiye gukorwa ku bijyanye n’imiterere y’iki kigega izaba igaragaza amafaranga akenewe gushorwamo, ibikenewe kugira ngo umuntu umwe yige neza arangize kaminuza yatangiriye hasi, ibikoresho bikenewe mu kwigisha neza ibijyanye n’imyuga, tekinike n’ubumenyingiro.

Ni inyigo kandi izagaragaza ubushobozi bukenewe mu bijyanye n’ikoranabuhanga byose biganisha ku guhuza ibyigwa mu mashuri n’ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda TVET Board, Eng Umukunzi Paul, ati “Iyo urebye urubyiruko rw’u Rwanda dufite rukeneye kwiga cyangwa kunyura muri gahunda za tekinike, imyuga n’ubumenyingiro, ukareba isoko ry’umurimo uko rigenda rihinduka umunsi ku munsi, ukareba ibikoresho bikenewe mu kwigisha rwa rubyiruko uko bikwiye, urasanga hakenewe ubushobozi buhambaye.”

Yakomeje agira ati “Umunyeshuri wiga ibijyanye na tekinike, imyuga n’ubumenyingiro ntabwo yiga kumenya ngo ashyire mu mutwe ibyo yiga ahubwo yiga ibijyanye no gukora kandi agakora ibijyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo akoresheje ikoranabuhanga rijyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo."

"Ibyo rero bisaba ubushobozi kandi ntabwo leta yabubona yonyine ari nayo mpamvu tuba twahuje abafatanyabikorwa.”

Umuyobozi ushinzwe Ubutwererane mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Michela Tomasella, yavuze ko uyu muryango uha agaciro iterambere ry’uburezi ku buryo 10% by’inkunga batanga usanga ijya mu rwego rw’uburezi kugira ngo bubake ubumenyi n’ubushobozi bw’abaturage.

Ati “Iyo uteje imbere TVET uba uri guhanga imirimo ari nayo itanga wa musaruro abanyagihugu bifuza cyangwa bakeneye. Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushyize imbere iterambere ry’uburezi kuko ariyo ntwaro izafasha mu kurandura ubukene mu baturage bo mu bihugu dufatanya birimo n’u Rwanda.”

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, biteganyijwe ko mu 2024, nibura 60% by’abanyeshuri bari mu Rwanda bazaba biga imyuga n’ubumenyingiro. Ni mu gihe kugeza ubu bamaze kugera kuri 40%.

Ni ibiganiro byahurije hamwe abantu batandukanye bafite aho bahuriye n'iterambere rya TVET
Umuyobozi ushinzwe Ubutwererane mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Michela Tomasella yavuze ko EU izakomeza gufatanya n'u Rwanda mu guteza imbere TVET
Inzobere mu burezi bw'imyuga n'ubumenyingiro zitabiriye ibiganiro
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiri (Rwanda TVET Board), Eng Umukunzi Paul, yashimangiye ko iki kigega nikiramuka gitangijwe kizakemura ibibazo byinshi
Bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n’Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette, yagaragaje icyerekezo cya Guverinoma y'u Rwanda mu bijyanye n'amasomo y'imyuga
Irere yavuze ko guteza imbere TVET bisaba ubushobozi buhambaye

Amafoto: Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .