Guverinoma irateganya gushyira abarimu babiri mu cyumba kimwe cy’ishuri mu gukumira ubucucike

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 14 Mutarama 2020 saa 02:31
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) cyatangaje ko giteganya gushyira abarimu babiri mu cyumba kimwe cy’ishuri, cyane cyane ku bigo bigaragaramo ubucucike bw’abanyeshuri kandi nta n’ibyumba bihari byo kubagabanyirizamo.

Ikibazo cy’ubucucike mu mashuri, cyane cyane mu abanza ni kimwe mu cyakomeje kugarukwaho ko giteye inkeke hirya no hino mu gihugu bitewe ahanini n’umubare munini w’abanyeshuri utajyanye n’ingano y’ibyumba by’amashuri cyangwa umubare w’abarezi.

Ibipimo biteganya ko umwarimu umwe mu cyumba kimwe cy’ishuri adakwiye kurenza abanyeshuri 46 akurikirana. Gusa REB igaragaza ko hari aho usanga barenga 60 mu cyumba kimwe bikabangamira uburyo abakurikirana bose.

Ubwo yashyikirizaga Diplôme abayobozi b’ibigo byigisha amasomo y’inderabarezi (abayobozi ba TTCs) z’abanyeshuri basoje amasomo mu mwaka w’amashuri wa 2019 kuri uyu wa 14 Mutarama 2020, Umuyobozi wa REB, Dr. Ndayambaje Irénée, yavuze abo ku bigo bifite bana benshi mu cyumba kimwe nta bindi byo kubagabanyirizamo hazashyirwa abarimu babiri.

Izi mpamyabumenyi 3859 zakozwe mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa mu rwego rwo kugira ngo babashe guhita bazifashisha mu gupiganira akazi ko kwigisha ngo bazibe icyo cyuho no gukuraho gahunda yo kwiga igice cy’umunsi ‘Double Shift’.

Ati “Byumvikane ko dukeneye abarimu benshi binjira muri uyu mwuga. Murabizi ko hari ahantu tugifite ubucucike aho usanga abana barenze 46 n’aho usanga barenze 70.”

“Icyemezo cyafashwe ni ukuvuga ngo ese ntibishoboka ko aho dufite abana barenze 70 mu ishuri kuzamura twagira umwarimu urenze umwe, tukagira mwarimu uri kwigisha n’undi urimo gukurikira niba abana barimo gukurikira, akanafasha uri kwigisha gukosora umwitozo.”

Dr Ndayambaje yavuze ko iki cyemezo kizatangira gushyirwa mu bikorwa ku bigo by’amashuri bitarabona ibyumba bihagije byashyirwamo abanyeshuri bijyanye n’ibipimo bigenderwaho.

REB ivuga ko izi Diplôme zatangiye gukorwa ku wa 4 Mutarama 2020. Biteganyijwe ko nibamara kuzibashyikirizwa, bene zo bazahita batangira kujya kuzifata ku bigo bizeho.

Umwaka ushize nibwo REB yatangiye gutanga Diplôme zikorewe mu Rwanda, zihabwa abari barangije ayisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2018 n’abandi bake babikoze mu myaka yabanje n’abo zari zasohotse zirimo amakosa bagasaba kuzikosoza.

Icyo gihe REB yavugaga ko zari Diplôme 41 123 zakorewe mu Rwanda mu minsi 38 uhereye igihe amanota yatangarijwe, igikorwa cyari cyatwaye miliyoni zisaga 47 Frw.

Mbere ya 2018, Diplôme zakorerwaga i Burayi n’Ikigo cy’Abongereza bigatuma zitinda kandi Leta igahomba amadevize yahaga icyo kigo. REB yagaragaje ko gukora Diplôme imwe bitwara amafaranga atarenga 1200 Frw ariko ko iyo zikorewe mu Rwanda ari inyungu ku gihugu kuko amafaranga yose aguma mu gihugu.

Icyo gihe REB yavugaga ko izo Diplôme uretse kuba zikoze mu mpapuro zigezweho, ngo zinakoranye ikoranabuhanga ryatuma nta muntu uyigana kuko nimero zifite REB izishyira muri Sisiteme igahita ibona niba ari umwimerere cyangwa ari inyiganano.

Muri uyu muhango TTC Mururu yashembwe Flat TV kubera ko yahize izindi 16 zose ziri mu gihugu
Dr Ndayamabaje aganira n'itangazaamakuru yatangaje indi ngamba yo guhangana n'ubucucike mu mashuri

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .