Guverinoma igiye gutangiza umushinga wo kubaka ibyumba hafi 1200 bishya by’amashuri

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 9 Kanama 2019 saa 10:30
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda igiye gutangira umushinga wo kubaka ibyumba bishya 1150 by’amashuri hirya no hino mu gihugu, bikazagendana n’ubwiherero 1084 mu turere 30 hirya no hino mu gihugu.

Uyu mushinga uzatangizwa kuri uyu wa Gatandatu, witezweho kugabanya ikibazo cy’ubucucike bukomeje kugaragara mu mashuri hirya no hino, by’umwihariko mu yagenewe uburezi bw’imyaka icyenda na cumi n’ibiri, kimwe n’ikibazo cy’abanyeshuri bakora urugendo rurerure bagana ku mashuri.

Minisiteri y’uburezi igaragaza ko iki kibazo giterwa ahanini no kuba abana bose ubu bagana amashuri, nyamara ugasanga amashuri ahari arimo ayubatswe kera ku buryo agenda asenyuka, ku buryo imirimo yo kubaka ibyumba bishya by’amashuri iba ikeneye kugendana no gusaba ibishaje.

Muri Werurwe Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène, yabwiye Inteko Ishinga amategeko ko ikibazo cy’ubucukike mu mashuri leta yagifatiye ingamba.

Ati “Buriya leta y’u Rwanda itanga amafaranga buri mwaka yo kubaka ibyumba by’amashuri ikibazo gihari gikomeye cyane ni uko ibyumba byubatswe mu mashuri byubatswe kera, hari ibyubatswe mu 1920 ku buryo ubu bigenda bisenyuka ugasanga urongera ibyumba n’ibindi ugomba kubisimbura.”

Yavuze ko kubera ko ubu 98% by’abana bari ku ishuri, ibi bituma uko abana bagenda baba benshi ari nako ibyumba bigenda biba bike.

Ati “Ubu natanga urugero umwaka ushize hubatswe ibyumba 1400, uyu mwaka hazubakwa hafi 1600 n’ubwiherero 1400, mu mashuri y’inshuke hazubakwa ibyumba 90 kandi n’umwaka ushize byari 90, gusa byose biterwa n’ingengo y’imari uko ibonetese ariko ku buryo bw’umwihariko iki ni ikibazo leta y’u Rwanda izi.”

Ingengo y’imari iheruka kwemezwa igenewe ibikorwa by’umwaka wa 2019/20 ingana na miliyari 2876.9 Frw. Muri ayo guverinoma yateganyije ko ibikorwa byo kubaka no gusana ibyumba by’amashuri bizakoreshwamo miliyari 17.4 Frw.

Guverinoma ikomeje gushyira imbaraga mu kubaka ibyumba bishya by'amashuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .